Ukraine iravuga ko izemera ikarwanisha n’ibitiyo uburengerazuba nibukomeza kuyima intwaro

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki Cyumweru gishize, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Dmitry Kuleba yabwiye itangazamakuru ryo mu Budage ko igihugu cye kizakomeza kurwanya u Burusiya n’iyo nta ntwaro izo ari zo zose cyaba gisigaranye kigakoresha ibitiyo, kubw’ibyo ibihugu byo mu burengerazuba bikaba bigomba kwihutisha iyoherezwa ry’intwaro muri Ukraine bitaba ibyo bikazirengera impfu z’ingabo zayo.

Minisitiri Kuleba yagize ati: “Niba tutabonye intwaro, ni byiza. Bizarushaho kuba byiza kuri twe. Ariko nizitinda, tuzabashimira n’ubundi, ariko ubwo hazangirika byinshi kandi abantu benshi bazaba bapfuye icyo gihe,”

Ibi yabivugiye mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri politki yagiranye na Anne Will. Urutonde mu bitabiriye iki kiganiro kandi harimo Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen hamwe n’abanyapolitiki benshi n’inzobere mu bya politiki b’Abadage.

Kuleba yavuze ko intwaro zirasa kure z’u Burusiya zanesheje iza Ukraine muri Donbass 15, ibishimangira ibyo abayobozi bakuru ba Ukraine bavuze vuba aha nk’uko iyi nkuru dukesha Russian Today ivuga. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ko Kiev idashobora gutsinda n’ubusumbane bungana gutyo bw’imbaraga.

Kuleba yavuze ko abanyapolitiki bo mu bihugu by’iburengerazuba, bemeza ko Kiev igomba kuvugana n’u Burusiya kandi bakemera gukemuza amakimbirane amasezerano y’amahoro kubera uko ibintu bimeze ku rugamba, bibeshya.

Ukraine yasigaranye bumwe mu bubiko bunini bw’intwaro zahoze ari iza Repubulika Yunze Ubumwe y’Abasoviyeti igihe yasenyukaga. None ivuga imaze gutakaza hejuru ya kimwe cya kabiri cy’intwaro zayo ziremereye mu kurwanya u Burusiya.

Kiev yasabye Uburengerazuba gutanga imbunda za rutura, ibifaru n’indege z’intambara, ariko yakiriye agace gato k’ibyo yasabye. Abafatanyabikorwa ba Ukraine bavuga ko bafite impungenge ko Moscou ishobora kubona uko gutanga intwaro nko kwiyongera kw’amakimbirane, kandi Moscou ikaba ishobora gufata ibihugu bitanga intwaro nk’abanzi igomba kwivuna nk’uko bamwe mu bayobozi bo mu Burengerazuba bavuga.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Ukraine iravuga ko izemera ikarwanisha n’ibitiyo uburengerazuba nibukomeza kuyima intwaro
    Bakigushakire wowe na Zalensky mukajya kurwana. Muricisha abaturage gusa.
    Mwamanitse amaboko ko “umugayo uzavuna ugawa …”

  2. Ukraine iravuga ko izemera ikarwanisha n’ibitiyo uburengerazuba nibukomeza kuyima intwaro
    Bakigushakire wowe na Zalensky mukajya kurwana. Muricisha abaturage gusa.
    Mwamanitse amaboko ko “umugayo uzavuna ugawa …”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *