Ukraine iyoboye urutonde rw’ibihugu 10 bikennye kurusha ibindi mu Burayi

Sangiza iyi nkuru

Igihugu cya Ukraine kiri mu ntambara n’u Burusiya ni cyo gihugu cya mbere gikennye kurusha ibindi ugereranyije n’ibindi byo mu Burayi hagendewe ku musaruro mbumbe wa buri muturage buri mwaka nk’uko tubikesha worldpopulationreview.com.

Ubukungu bw’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi ni bumwe muri butatu bwa mbere ku Isi iruhande rw’ubwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubw’u Bushinwa.

Ibihugu byinshi by’u Burayi ku giti cyabyo bikize cyane kandi biri mu bihugu bikize cyane ku Isi.

Nk’urugero, u Budage bufite ubukungu bwa kane bunini ku Isi. Nyamara, iterambere ry’ubukungu mu Burayi riratandukanye cyane mu bihugu.

Ibihugu by’u Burayi bw’iburasirazuba, cyane cyane ibyagizweho ingaruka zikomeye no gusenyuka kwa Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, usanga ari byo bikennye cyane muri iki gihe.

Dore ibihugu 10 bya mbere bikennye cyane mu Burayi ugendeye ku musaruro mbumbe w’umuturage ku mwaka (GDP Per Capita)

1. Ukraine – $3,727

2. Georgia – $4,279

3. Kosovo (cyemewe bicagase) – $4,287

4. Moldova – $4,551

5. Albania – $5,215

6. North Macedonia – $5,888

7. Bosnia And Herzegovina – $6,032

8. Belarus – $6,411

9. Serbia – $7,666

10. Montenegro – $7,686

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *