Ku wa 18 Kanama 2025, mu mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’abagore wahuje ikipe ya Kolos yo i Kiev na SeaSters yo mu gace ka Black Sea, umukinnyi Irina Maiborodina yahawe ikarita y’umuhondo nyuma yo kuvugira ikirusiya mu kibuga.
Umusifuzi wari uyoboye umukino, Anastasia Romanyuk, yafashe icyo cyemezo ku munota wa 43, ibintu byahise bitera impaka hagati y’abasifuzi n’umutoza wa SeaSters.
Romanyuk yasobanuye ko atari ururimi gusa rwateye ikibazo, ahubwo ko ari ngombwa ko abakinnyi bose mu mikino y’imbere mu gihugu bakoresha Ikinya-Ukraine, ururimi rwemewe nk’urw’igihugu.
Yagize ati: “Namuhawe ikarita kuko yateje impaka, ariko kandi tugomba kwibuka ko turi mu marushanwa y’igihugu cyacu, aho dukwiye gukoresha ururimi rwacu, si urw’abandi.”
Kuva mu mwaka wa 2014, Ukraine yashyize imbaraga mu kugabanya ikoreshwa ry’Ikirusiya mu nzego za leta ndetse no mu marushanwa atandukanye, kubera rufatwa nk’ururimi rw’igihugu cy’abatavuga rumwe nabo, cyane cyane nyuma y’intambara imaze imyaka myinshi hagati ya Ukraine n’u Burusiya.


