Ukraine: Umunyarwandakazi avuga ko bahungiye ibitero by’u Burusiya muri ‘caves’

Sangiza iyi nkuru

Umunyarwandakazi Nyiramaliza Marie Claire uba mu murwa mukuru wa Ukraine, Kyiv, avuga ko we na bagenzi be bihishiye mu byumba byo hasi (caves) ibitero ingabo z’u Burusiya zatangiye kugaba kuri iki gihugu mu rukerera.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, Nyiramaliza yagize ati: “Aho mba, no mu baturanyi, ubu turi mu byumba byo hasi by’amazu, twizeye ko nibura ari ho ibisasu by’Abarusiya bitagera, ariko se turahamara igihe kingana gute? Dufite ubwoba bwinshi kuko ntituzi ibikurikira.”

Nyiramaliza umaze imyaka itatu i Kyiv yagaragaje ko afite impungenge z’aho barerekeza, mu gihe ibitero by’ingabo z’u Burusiya byaba bikomeje.

Leta ya Ukraine ivuga ko ingabo z’u Burusiya ziri kugaba ibitero mu mijyi yose, ariko u Burusiya bwo bukemeza ko buri kurasa ku birindiro by’ingabo zirwanira mu kirere gusa.

Ifoto ya New York Times igaragaza akavuyo k’imodoka muri Kyiv z’abantu bari guhunga bava mu murwa mukuru.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *