Ukraine: Umuyobozi wa Amnesty Int’l yeguye ayishinja gukorera u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, muri Ukraine, Oksana Pokaltchouk, yeguye kuri iyi nshingano, awushinja gukorera mu nyungu z’u Burusiya.

Ni nyuma y’aho tariki ya 4 Kanama 2022, Amnesty isohoye raporo ishinja ingabo za Ukraine gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, muri iki gihe ziri mu ntambara n’iz’u Burusiya.

Muri iyi raporo yanenzwe na Leta ya Ukraine, uyu muryango wasobanuye ko ingabo z’iki gihugu zishyigikira intwaro ahari ibikorwaremezo bihuriramo abantu benshi nko ku mavuriro no ku mashuri, bihabanye n’ibiteganywa n’amategeko mpuzamahanga.

Kuri uyu wa 6 Kanama nk’uko Le Figaro ibivuga, Pokaltchouk yahise atangaza ko yeguye, asobanura ko mu gihe umuntu ataba mu gihugu cyatewe, adashobora kumenya urugamba ingabo zacyo zirwana.

Yagize ati: “Neguye ku mwanya wa Amnesty International muri Ukraine. Mu gihe mutaba mu gihugu cyatewe n’abashaka kukigabamo ibice, byashoboka ko mutakumva icyo kunenga ingabo zacyo zikirwanirira bisobanuye.”

Pokaltchouk yasobanuye ko we n’itsinda rye bagerageje gusobanurira uyu muryango mpuzamahanga uburyo iyi raporo itagombaga gusohoka kubera ko itaragazaga uruhande rwa Minisiteri y’ingabo ya Ukraine, ariko ubima amatwi, uyishyira hanze.

Uyu muyobozi yakomeje avuga gusohoka kw’iyi raporo ishinja ingabo za Ukraine gushyira ubuzima bw’abasivili mu kaga, bigaragaza uruhande rw’ikirego cy’u Burusiya gusa, bityo ngo ni ukubogama, kandi abifata nko gufasha igihugu cyateye gukwirakwiza icengezamatwara ryacyo.

Ariko mbere y’uko Pokaltchouk atangaza ubwegure bwe, tariki ya 5 Kanama, Umunyamabanga Mukuru wa Amnesty, Agnès Callamard, yari yasobanuye ko iyi raporo ishingiye ku bimenyetso by’iperereza byakorewe isuzuma n’umuryango.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *