Leta ya Ukraine yahaye iya Kenya imfashanyo ya toni ibihumbi 25 z’ingano kugira ngo ziyifashe mu guhangana n’ikibazo cy’inzara cyakajije umurego kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua ni we wakiriye iyi mfashanyo kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2022. Ambasaderi wa Ukraine muri iki gihugu, Andriy Pravednyk ni we wayimushyirije ubwo yamusuraga ku biro bye.
Rigathi yemeje ko yakiriye iyi mfashanyo, asobanura ko izashyikiriza abatuye mu turere turi kwibasirwa n’amapfa. Ati: “Ukrane yahaye Kenya toni 25,000 z’ingano zizoherezwa mu turere turi kwibasirwa cyane n’inzara.”
Visi Perezida Rigathi yashimye ko n’ubwo Ukraine iri mu ntambara n’u Burusiya kuva muri Gashyantare 2022, ikomeje kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’inzara ku Isi. Ati: “Ukraine ikomeje kugira uruhare rw’ingenzi mu guhangana n’ikibazo cy’inzara mu gihe cy’imirwano yayo n’u Burusiya.”
Ukraine n’u Burusiya ni byo bihugu byohereza mu mahanga umusaruro mwinshi w’ingabo. Muri iki gihe cy’intambara, umwinshi waheze ku byambu, bigira ingaruka ku bahahira ku masomo mpuzamahanga, aho igiciro cy’iki gihingwa n’ibigikomokaho kizamuka mu buryo budasanzwe.



