Indi mirambo 1200 ivuye mu Burusiya yakiriwe na Ukraine mu rwego rw’amasezerano yo kugurana yasinywe mu biganiro bya Istanbul mu ntangiriro z’uku kwezi nk’uko byatangajwe kuri iki Cyumweru, itariki 15 Kamena 2025.
Icyicaro gikuru gishinzwe uko imfungwa z’intambara zifatwa i Kyiv cyatangaje ko “Indi mibiri 1200 uruhande rw’u Burusiya ruvuga ko ari iy’abaturage ba Ukraine, harimo n’abasirikare, basubijwe muri Ukraine.” Cyongeyeho ko iyo mibiri igomba kubanza gusuzumwa niba koko ari Abanya-Ukraine.
Minisitiri w’ingabo muri Ukraine, Rustem Umerov, yatangaje kuri Facebook ko muri iki cyumweru gishize hasubijwe imirambo 4.812. Ati: “Ndashimira abantu bose bagize uruhare muri ubu butumwa bw’ubutabazi.”
Ukraine ntacyo yatangaje niba na yo yohereje imirambo ku ruhande rw’u Burusiya.
Ibitangazamakuru byo mu Burusiya na byo byavuze kuri iri ihererekanya, ryari mu masezerano hagati y’impande zombi yagezweho i Istanbul muri Turkiya ku itariki ya 2 Kamena, harimo no guhana imfungwa z’intambara.
Nk’uko ibitangazamakuru bibitangaza, ku Cyumweru u Burusiya nta musirikare wabwo wapfiriye ku rugamba bwakiriye waturutse muri Ukraine. U Burusiya burateganya gusubiza imirambo 6.000 y’Abanya-Ukraine.


