Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, itariki 31 Ukwakira, amato 12 yuzuye ibinyampeke yavuye ku byambu bya Ukraine nubwo u Burusiya bwikuye mu masezerano abemerera inzira itekanye mu Nyanja Yirabura.
Aya mato yahagurutse ku byambu bikikije Odesa, mu majyepfo ya Ukraine, anyura mu nyanja ndende itezemo mine nyinshi ugana mu muhora wa Bosphorus no ku nyanja ya Mediterane nk’uko iyi nkuru ukesh Daily Mail ivuga.
Turkiya n’Umuryango w’Abibumbye bavuze ko amakipe yagenzuye ayo mato kandi ko ayakurikirana nyuma y’uko u Burusiya buvuye mu masezerano yemerera Ukraine kohereza ingano mu mahanga, buvuga ko butagishoboye kwizeza ‘umutekano’ w’ayo mato.
Ni nyuma y’aho indege zitagira abapilote zari zimaze kwibasira amato y’u Burusiya ku wa Gatandatu mu gitero u Burusiya bwashinje Ukraine, byavuzwe ko cyibasiye amato y’intambara yagiraga uruhare mu kurinda amato atwaye ibinyampeke.
Amir M. Abdulla, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe gukurikiraana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano yari yashyizweho umukono hagati ya Ukraine n’u Burusiya, ahagarariwe na Turkiya na Loni, yaagize ati “Amato y’imizigo y’abasivili ntashobora na rimwe kugabwaho igitero cya gisirikare cyangwa ngo agirwe ingwate. Ibiryo bigomba kugenda. ‘
Kuri uyu wa Mbere, Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, yemeje ko igihugu cye kizakomeza guha umutekano ayo mato, atanga ibiribwa by’ingenzi ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, biganjemo ibyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu ijambo rye, Erdogan yagize ati: “Nubwo u Burusiya bushidikanya kubera ko butabonye inyungu zimwe, tuzakomeza imbaraga zacu mu gukorera ikiremwamuntu.”
Loni na Turukiya bavuga ko bateganya kugenzura amato 40 yose ateganijwe guhaguruka kuri uyu wa Mbere.
Toni ibihumbi n’ibihumbi by’ingano ziteganyijwe koherezwa muri Afurika no mu Burasirazuba bwo Hagati zirashobora guhura n’ikibazo nyuma yo kuva mu msezerano k’u Burusiya, mu gihe ibigori byo muri Ukraine byoherezwa mu Burayi bizagabanuka, nk’uko abacuruzi babiri bo muri Singapore babitangaje.



2 Responses
Ukraine yarekuye amato 12 y’ibinyampeke nubwo u Burusiya bwavuye mu masezerano bagiranye
MUTUBARIZE NIBA HARIMO UBUPAKIYE IBISHYIMBO KUKO IGICIRO CYABYO KIRAREMEREYE PE!
Ukraine yarekuye amato 12 y’ibinyampeke nubwo u Burusiya bwavuye mu masezerano bagiranye
MUTUBARIZE NIBA HARIMO UBUPAKIYE IBISHYIMBO KUKO IGICIRO CYABYO KIRAREMEREYE PE!