Mykhailo ni umwe mu ntumwa za Ukraine zitabiriye ibiganiro n'u Burusiya bitatanze umusaruro

Ukraine yatangaje ko ishaka kuzagirana ibiganiro n’uzasimbura Putin

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama mukuru wa Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine, Mykhailo Podolyask, yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cyabo buzagirana ibiganiro n’umusimbura wa Perezida w’u Burusiya uriho ubu, Vladimir Putin.

Mykhailo yabitangarije kuri Twitter avuga ku nkuru ya Washington Post y’uko Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Joe Biden, yaba yarasabye ‘mu ibanga’ Zelensky ko yagaragaza ubushake bwo kuganira na Putin.

Uyu mujyanama yavuze ko Ukraine itigeze yanga ibiganiro, gusa ngo Putin ntabyo ashaka. Ati: “Ukraine ntiyanze kuganira. Uruhande rwacu ku biganiro rurazwi kandi rurafunguye. Putin ariteguye? Bidashidikanywaho ntiyiteguye.”

Nyuma yo kutemera ibiganiro na Ukraine, Mykhailo yatangaje ko ubutegetsi bw’igihugu cye buzaganira n’umusimbura wa Putin. Ati: “Ubwo rero, tuzaganira n’umuyobozi uzakurikiraho.”

Manda ya Perezida Putin yatangiye mu 2018, izarangira mu mwaka w’2024. Itegekonshinga rimwemerera kongera kwiyamamariza kuyobora u Burusiya.

Mykhailo ni umwe mu ntumwa za Ukraine zitabiriye ibiganiro n'u Burusiya bitatanze umusaruro
Mykhailo ni umwe mu ntumwa za Ukraine zitabiriye ibiganiro n’u Burusiya bitatanze umusaruro

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *