Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko umupilote wacyo wiswe ‘Umuzimu wa Kiev’ wavugwagaho guhanura indege z’intambara z’u Burusiya zirenga 40 nta wigeze abaho.
Iki gisirikare cyatangaje ibi nyuma y’uko bitangajwe y’uko Major Stepan Tarabalka wo mu ngabo zirwanira mu kirere za Ukraine waguye mu mirwano n’Ingabo z’u Burusiya yaba ari we wamamaye nk’umuzimu wa Kiev.
Uyu mupilote wari wariswe ’Umuzimu wa Kiev’ yatangiye kuvugwa cyane ku munsi wa mbere w’intambara y’u Burusiya na Ukraine, nyuma yo guhanura indege esheshatu z’u Burusiya mu munsi umwe.
Ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Twitter uyu mugabo yavuzwe imyato biratinda, gusa bamwe bakavuga ko akabirizwa kubera ibisa nk’ibitangaza yavugwagaho gukora.
Icyo gihe kuri Twitter hakwirakwijwe ifoto y’umupilote wambaye imyambaro ya gisirikare n’amadarubindi, gusa nta wabashije kubona isura ye.
Byavugwaga ko uriya mupilote yari amaze guhanura indege zisaga 40 z’igisirikare cya Ukraine.
Igisirikare cya Ukraine mu butumwa giheruka kunyuza ku rubuga rwa Facebook, cyavuze ko Umuzimu wa Kiev ari “intwari idasanzwe yahimbwe n’abanya-Ukraine ubwabo.”
Iki gisirikare cyemeje ko Tarabalka yari umupilote wacyo wapfuye ku wa 13 Werurwe, gusa kivuga ko atari we muzimu wa Kiev.
Ingabo za Ukraine zirwanira mu kirere mu bundi butumwa bwo zanyujije ku rubuga rwa Twitter, zavuze ko “amakuru yerekeye urupfu rw’umuzimu wa Kiev atari ukuri”.
“Umuzimu wa Kiev ni muzima, ahuriza hamwe umwuka rusange w’abapilote bafite ubumenyi buhanitse ba Brigade y’indege iri kurinda Ukraine.”
Mbere y’iminsi ibiri ngo umupilote wari wiswe ‘Umuzimu wa Kiev’ yicwe, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ukraine yari yashyize hanze ifoto ye ari mu ndege. Iyi foto yari iherekejwe n’amagambo aburira Ingabo z’u Burusiya ko uwazizengereje agiye kuzigarukira.
Nyuma yo gupfa Guverinoma ya Ukraine yamugeneye umudari uruta iyindi mu gihugu ndetse anashyirwa mu ntwari za kiriya gihugu.


