Inteko Ishinga amategeko ya Ukraine yatoye kwinjira mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) mu rwego rwo gushaka kugeza abakekwaho kuba ari abanyabyaha b’intambara bo mu Burusiya.
Kuri uyu wa Gatatu, Inteko ishinga amategeko yatoye kwemeza Sitati y’i Roma, itanga inzira yo kuba umunyamuryango wuzuye wa ICC. Abagera kuri 281 bashyigikiye iki cyemezo, nk’uko byatangajwe n’umudepite Yaroslav Zhelezniak, abinyujije kuri Telegram.
ICC ikurikirana ibyaha bikomeye nka jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, kandi ifite ububasha bwo gutanga impapuro zo guta muri yombi abanyabyaha bayiregewe mu gihe urega ari umunyamuryango wemewe.
Umwaka ushize, urukiko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin na Maria Lvova-Belova ushinzwe uburenganzira bw’abana kubera ibyaha nyamburanyamupaka birimo n’ibyintambara.
Urukiko ruherereye i La Haye rwasohoye impapuro muri Kamena uwahoze ari Minisitiri w’ingabo, Serge Shoigu na Jenerali Valery Gerasimov, babashinja ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cya Ukraine, Dmytro Kuleba yanditse kuri X.
Ati: “Ubu iki gikorwa kizarushaho gukora neza.”
Ukraine yashyize umukono kuri Sitati y’i Roma mu 2000, ariko ntiyari yakemejwe kubera ko bamwe mu banyapolitiki n’abasirikare ba Ukraine bagaragaje ko bafite ubwoba ko bashobora gukurikiranwa.


