Ukuri ku mashusho yerekanwe bivugwa ko ari abanyamahanga bicwaga muri Afurika y'Epfo

Sangiza iyi nkuru

Muri iki cyumweru kirimo gusozwa, hagiye hakwirakwiza amashusho menshi ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko ari abanyamahanga barimo kwicwa no gukorerwa iyicarubozo mu bundi buryo ariko bikaba byamenyekanye ko atari ay’ukuri.

Byatangazwaga ko ari ibirimo kuba muri Afurika y’Epfo, ariko byaje kugaragara ko amwe muri ayo mashusho n’amafoto ari aya kera ayandi akaba ari ayo mu bindi bihugu.

inzu
Inzu byavuzwe ko ari iyo muri Afurika y’Epfo kandi ari iyo mu Buhinde

Hari amashusho y’inzu yashyaga, iyi yagaragajwe nk’iyashyaga muri Afurika y’Epfo abantu barimo guhanukamo hejuru bitura hasi ariko iyi nzu yashyaga ni iyo mu gace ka Surat, mu Burengerazuba bw’u Buhindi ikaba yarahiye muri Gicurasi uyu mwaka.

Iyindi videwo yerekanwe ni iy’umusore wagaragaye arimo gushya, bivugwa ko yari amaze kwiba isakoshi y’umugore. Iyo  videwo yahanahanwe kuri watsapp bamwe bavuga ko ari ubwicanyi burimo kubera muri Afurika y’Epfo bukorerwa abanyamahanga.

umus
Umusore watwikwaga

BBC itangaza ko ibi byabereye muri Afurika y’Epfo koko mu mujyi wa  Johannesburg muri Afrika y’Epfo, umusore atwikwa, ariko ko yari yarafashwe mu kwezi kwa mbere uno mwaka.

Aya mashusho yagiye ahanwahanwa ku mbuga nkoranyambaga ariko anakongeza urwango mu bantu, bamwe bakumva bakwihorera ku baturage ba Afurika y’Epfo bari mu bihugu byabo ariko bigoye kumenya ay’ukuri.

Abahanga mu birebana n’amashusho ndetse n’amafoto, Nikita Mandhani na Anthony Irungu  batangaza ko imyigaragambyo yamagana abanyamahanga muri Afurika y’Epfo yabaye mu 1994, yongera mu 2008 na 2015.

Bakavuga ko muri uyu mwaka abantu bagiye babishyiramo umunyu bagaragaza amashusho ya kera n’ayo mu bindi bihugu akitirirwa Afurika y’Epfo.

Anthony Irungu asaba abakoresha imbuga nkoranyambaga kubona amashusho runaka mbere yo kuyafata nk’ukuri, umuntu akabanza gukora iperereza cyangwa se ubusesenguzi akamenya ukuri mbere y’uko nawe uyakwirakwiza ku bandi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *