Mu gihe amakuru aturuka mu kinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania ndetse yagarutsweho na kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda avuga ko mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa EAC hazagarukwa ku kibazo cy’umubano w’u Rwanda n’u Burundi utifashe neza, Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aranyomoza aya makuru avuga ko ababitangaje batavugisha ukuri.
Ikinyamakuru The citizen nicyo giheruka gutangaza ko umubano utari mwiza hagati y’u Burundi n’u Rwanda uzaba uri ku murongo w’ibizaganirwaho mu nama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 01 Gashyantare, nyuma y’aho iyi nama isubitswe inshuro zigera kuri ebyiri.
Ikinyamakuru The Citizen kikaba cyavuze ko ubwoba bw’uko iyi nama nayo ishobora kutazaba kuri uyu wa Mbere ushize nta bwari buri I Arusha na cyane ko abahagarariye ibihugu bitandatu bigize EAC bari bitabiriye igikorwa cyo gutegura iyi nama.
Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko ku nshuro ya mbere abakuru b’ibihugu bigize umuryango bazaganira ku kibazo cy’imibanire mibi iri hagati y’u Rwanda n’u Burundi, aho kivuga ko bamwe mu bagize ubunyamuryango ba EAC bagitangarije ko ku murongo w’ibizaganirwaho muri iyi nama harimo kuzasesengura iki kibazo.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter ariko Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yahakanye aya makuru ashinja abo bantu bo mu bunyamabanga bwa EAC kutavugisha ukuri.
Yagize ati: “Ibi ntabwo ari ukuri! Nta kintu na kimwe kirebana n’imibanire hagati y’u Rwanda n’u Burundi kuri gahunda y’inama ya EAC igiye kuba. Abo bagize ubunyamabanga ntabwo gusa bari kuvugisha ukuri.”
Ambasaderi Nduhungirehe yongeyeho ko ubusanzwe ari ibihugu bigize umuryango bihitamo ikizaganirwaho mu nama atari ubunyamabanga bw’umuryango.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe akaba atangaje ibi mu gihe u Burundi bwakomeje gusaba Perezida Museveni nk’uwari uyoboye umuryango wa EAC, gutumiza inama y’akarere igomba kwiga ku mibanire y’igihugu cy’u Burundi n’u Rwanda, ibihugu byakunze kutavuga rumwe kuva mu 2015 Perezida Nkurunziza atangaza kuziyamamariza indi manda bigakurikirwa n’imvururu zatumye Abarundi batari bacye bahungira mu Rwanda.


