Umubano w’akadasohoka wa Arabiya Sawudite na USA wajemo kidobya hejuru ya peteroli

Sangiza iyi nkuru

Abademokarate bo mu nteko ishinga amategeko ya Amerika batanze ultimatum (nyirantarengwa) nshya kuri Arabiya Sawudite y’ibyumweru byo kuba yisubiyeho ku cyemezo cya OPEC cyo kugabanya peteroli icukurwa cyangwa ikamara umwaka itemerewe kugura intwaro .

Iri terabwoba ryaje mu gihe Joe Biden yongeye gushimangira umuhigo we wo gufata ingamba ku cyemezo cya Riyadh cyo mu cyumweru gishize cyo kugabanya peteroli yacukurwaga ho utugunguru miliyoni 2 buri munsi, ibyo abademokarate bavuga ko bizafasha “intambara ya Vladimir Putin” kandi bikababaza abakenera peteroli muri Amerika.

Umujyanama mu by’umutekano muri White House, Jake Sullivan, yabwiye abanyamakuru ko Perezida wa Amerika na we arimo kureba uburyo hashobora kubaho ihagarikwa ry’igurishwa ry’ntwaro mu rwego rwo kongera gusuzuma mu buryo bunonosoye umubano wa Amerika na Arabiya Sawudite, ariko bitenda gukorwa vuba.

Mu nteko ishinga amategeko ya Amerika (Capitol), uburakari hamwe no kwitotombera Arabiya Sawudite byarushijeho kugaragara, kimwe n’icyifuzo cyo kuyifatira ibihano byihuse kandi byihariye kubera ibyagaragaye nk’ikosa ritangaje ry’umufatanyabikorwa ukomeye mu Burasirazuba bwo Hagati nk’uko iyi nkuru dukesha The Guardian ivuga.

Abasesenguzi bavuga ko ubushyamirane na Washington ndetse n’umuhigo wo “kongera gushyira ku munzani” imibanire hagati y’ibihugu byombi bishobora kugira ingaruka mbi cyane kuruta ibiciro bya peteroli, uhereye ku kumenya ejo hazaza h’ubufatanye bugaragara hagati y’u Burusiya n’Igikomangoma cy’Ikamba cya Arabiya Sawudite, imishyikirano kuri Irani, n’ingufu z’amafaranga ya Moscou mu rugamba rwo muri Ukraine.

Bamwe mu basesenguzi berekanye ko igikomangoma cy’ikamba, Mohammed bin Salman ashobora kuba yarashakaga kuzana impinduka ku bw’inyungu z’Abarepubulkani mu gihe hategerejwe amatora akomeye yo hagati muri manda mu kwezi gutaha, ariko abadepite b’Abaademokarate basuzuguye ibyo birego bivuga ko Riyadh yashakaga kwivanga mu matora.

Ahubwo, abadepite b’Abademokarasi bashimangiye ko icyemezo cy’Igikomangoma Mohammed cyagirira inyungu u Burusiya kandi amaherezo kikababaza abaguzi bose bo muri Amerika mubyo bavuze ko ari ubuhemu bukabije nyuma y’imyaka myinshi Washington ishyigiira rabiya Sawudite.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umubano w’akadasohoka wa Arabiya Sawudite na USA wajemo kidobya hejuru ya peteroli
    ngene ye umukunzi mvite imywaka 30 nge ne ye ufite miro ngwi ta tu 31 ufite amafaranga niba ahari anyandikire kuri 0785991664.

  2. Umubano w’akadasohoka wa Arabiya Sawudite na USA wajemo kidobya hejuru ya peteroli
    ngene ye umukunzi mvite imywaka 30 nge ne ye ufite miro ngwi ta tu 31 ufite amafaranga niba ahari anyandikire kuri 0785991664.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *