Umubano w’u Rwanda n’Uburundi ntabwo umeze neza ku mpamvu zitaduturukaho-  Richard Sezibera

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, yatangaje ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi  utameze neza gusa akemeza ko nta ruhare rw’igihugu cye rurimo.

Mu  kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa  20 Ugushyingo, Minisitiri Sezibera yavuze ko u Rwanda ntaho ruhuriye n’ibibazo by’u Burundi n’ubwo rimwe na rimwe rubigerekwaho

Ati “Ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda. U Burundi bufite ibibazo byabwo rimwe na rimwe rugerageza gushyiramo u Rwanda ariko twebwe ibibazo biba mu Burundi ni iby’Abarundi.

Uyu muyobozi yashimangiye ko u Rwanda nta ruhare rufite mu kuba ibi bihugu byombi bitarebana neza.

Ati “Umubano ntabwo umeze neza ku mpamvu zidaturuka ku Rwanda, zituruka ku Burundi.”

Minisitiri Sezibera atangaje mu gihe abayobozi b’Uburundi badahwema gutunga agatoki  u Rwanda bavuga ko rugira uruhare runini mu guhungabanya umutekano muri iki gihugu.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Uburundi bushinja u Rwanda kugira uruhare mu bikorwa byo kuwa 13 Gicurasi 2015 byari bigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza gusa bikaba iby’ubusa.

Nyuma y’aho Uburundi bwagiye butangaza ko abari bateguye Coup d’Etat barimo Gen. Godefroid Niyombare bibera mu Rwanda.

Ku rundi ruhande,  u Rwanda rwahakanye ibi byose bivugwa n’Uburundi rukavuga ko ibibazo by’Uburundi bireba Abarundi kandi ko nta nyungu rwagira mu guhungabanya umutekano w’igihugu cy’igituranyi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *