Nyuma y’amafoto ya Jennifer Lopez na Drake, bari mu cyumba mu munezero ndetse naho bigaragara basomana, ibi byakuruye ugufuha kwa Rihanna nawe wari umaze iminsi abanye neza n’uyu musore mbere yuko bashana.
Mu kugaragaza ko byaba byamukoze ku mutima, Rihanna yivanye mu bakunzi ba Lopez kuri Instagram (unfollow), ibi bikaba byatangaje benshi mu gihe bari bazi ko byoroshye.

Uku gufuha kandi kuje nyuma yaho Drake afashe amafoto ari kumwe na Lopez, ayashyira ku rukuta rwe rwa Instagram arangije ashyiraho amagambo yuje urukundo.
Abagiye batanga ibitekerezo (comments) benshi bagiye bagaruka cyane kuri Rihanna dore ko bari bamaze iminsi mike basa n’abashwanye (Drake & Rihanna), bikekwe ko ibi aribyo byatumye ahita yivana mu bakurikira Lopez.

Jennifer Lopez uri mu munyenga na Drake, ni umubyeyi w’abana 2 akaba afite imyaka 47 y’amavuko mu gihe Drake ari umusore w’imyaka 30 y’amavuko.
Indi nkuru bifitanye isano:
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille Kamikazi/Bwiza.com


