Urukiko rwa rubanda rwa Paris kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023 ruratangira kuburanisha Umunyarwanda Dr Munyemana Sosthène wamenyekanye nk’ ‘Umubazi wa Tumba’, aho akurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.
Byateganyijwe ko kuri uyu wa 13 Ugushyingo harabaho igikorwa cyo gutoranya inteko y’abacamanza bazaburanisha Dr Munyemana, hanyuma urubanza nyirizina rutangire mu mizi kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2023.
Ni urubanza ruzifashisha abatangabuhamya bakabakaba 70, barimo abaturuka mu Rwanda. Muri bo harimo abakokokeye jenoside yakorewe Abatutsi muri segiteri ya Tumba muri Butare mu majyepfo y’u Rwanda.
Dr Munyemana yabaye umuntu wa hafi wa Kambanda Jean wabaye Minisitiri w’Intebe w’inzibacyuho nyuma y’urupfu rwa Uwilingiyimana Agatha. Ubushinjacyaha buravuga ko ari umwe mu bari bashyigikiye Leta mu mugambi wo kwica Abatutsi, kandi akaba ari mu bashyiraga bariyeri mu mihanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko kandi Dr Munyemana yagiraga urufunguzo rw’ibiro bya segiteri ya Tumba yafungirwagamo Abatutsi iminsi myinshi, bakimwa amazi, ibiribwa n’ubuvuzi ku buryo kuharokokera byari bigoye.
Mu gihe cy’iperereza, Dr Munyemana yemeye ko koko ari we wagiraga uru rufunguzo, ariko agasobanura ko atigeze akoresha ibiro bya segiteri nka ‘kasho’, ahubwo ko byari ubuhungiro bw’Abatutsi.
Me Jean-Yves Dupeux na Florence Bourg bamwunganira, nk’uko Jeune Afrique yabitangaje, bagaragaza ko ari ikibazo kuba uru rubanza rugiye gushingira “ku buhamya bw’ibyabaye mu myaka 29 ishize”. Bati: “Biragoye gushingira ku buhamya bw’ibyabaye kera.”
Abanyamategeko bunganira abaregera indishyi, Rachel Lindon na Alain Gauthier, bagaragaje ko bategereje ko abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bagizweho ingaruka n’ibikorwa bya Dr Munyemana bazabonera ubutabera muri uru rubanza.
Dr Munyamana aba mu Bufaransa kuva muri Nzeri 1994, aho yakoreraga akazi k’ubuvuzi bw’amenyo. Urubanza rwe rurakurikira urwa Hategekimana Filippe alias Biguma wakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rwa rubanda rwa Paris tariki ya 28 Kamena 2023, bikaba biteganyijwe ko ruzarangira ku ya 22 Ukuboza.


