Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi witwa Murebwayire Violette ashinja Padiri kumukubita no gusezeranyiriza Ndikubwimana Jean de Dieu mu bwihisho, ubwo yajyaga gusaba indezo n’amafaranga y’ishuri (minerivali) y’umwana umwe babyaranye.

Murebwayire wicaye hejuru ku rupangu rwo hafi y’aho Padiri asezeranyirizamo Ndikubwimana, mu marira, mu mashusho ya BTN TV, yumvikana avuga ati: “Padiri yabahishe, reba ahantu bari gusezeranira! Nahayobewe, ntabwo wamenya ahantu bari gusezeranira…Uriya mupadiri ni umugome!”

Byabereye kuri kiliziya ya Kagugu mu Karere ka Gasabo, aho Ndikubwimana [ngo wari warasezeranyije Murebwayire ko bazabana nk’umugore n’umugabo ariko akaza kumutera umugongo] yagombaga gusezeranira.

Murebwayire yavuze ko yamenye ko hari undi mukobwa Ndikubwimana azasezerana na we, agerageza kwitabaza inzego zitandukanye ngo zimufashe gusabira umwana indezo, ariko biba iby’ubusa.

Mu muhango wo gusezeranya abageni wabaye tariki ya 10 Ukwakira 2021, Murebwayire yagiye kuri kiliziya ya Kagugu, ahageze Padiri afata icyemezo cyo kwimura abageni, abajyana mu gikari.

Murebwayire agaragara yuriye igipangu, akurikirana abageni aho bagiye gusezeranira, ariko ngo Padiri yamusubije inyuma, aranamukubita, amusaba gutegerereza hanze, ibyo asaba akabihabwa.

Murebwayire yagize ati: “Padiri yambwiye ngo ningume aha, minerivali barayimpa. Babaze Padiri unsohoye kuriya ankubita, urabona minerivali y’umwana wanjye yayimpa?” Abajijwe niba koko yakubiswe, yasubije ati: “Padiri ansohoye hariya utari kureba, Padiri ntabwo ansohoye hariya uri kureba? Hariya nuririye ngiye kureba aho yabafungiranye.”

Ndikubwimana ntiyigeze afata telefone y’umunyamakuru wamuhamagaye ashaka kumubaza imitekerere y’ikibazo cye na Murebwayire. Ntiyanasubije ubutumwa bugufi yandikiwe.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye
    akakantu nagateka mutwe! kabure gushyira hasi amaboko ngo karashaka abagatunga!

  2. Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye
    akakantu nagateka mutwe! kabure gushyira hasi amaboko ngo karashaka abagatunga!

  3. Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye
    Abagore /kobwa njya mbagira inama zo kutaryamana n’abagabo batashakanye mukananira.Nimuhame hamwe mwumve! Abagabo baza bishakira aho bamarira umushyukwe namwe si ukubaha mukiva inyuma noneho ntimunambare n’agakingirizo cg ngo munywe ibinini ku buryo mutasama inda mutateguye! Mwarangiza mukajya kwirirwa muhetse abana ngo nibabafashe.Murambabaje.Wabuza umuntu gusezerana n’uwo ashaka ngo nuko mwabyaranye??? Uba ubyara ushaka iki? Leta ntiyashyizeho uburyo bwose bw’ubuntu kugirango mudatwara inda mutateguye!!??? Murambabaje

  4. Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye
    Abagore /kobwa njya mbagira inama zo kutaryamana n’abagabo batashakanye mukananira.Nimuhame hamwe mwumve! Abagabo baza bishakira aho bamarira umushyukwe namwe si ukubaha mukiva inyuma noneho ntimunambare n’agakingirizo cg ngo munywe ibinini ku buryo mutasama inda mutateguye! Mwarangiza mukajya kwirirwa muhetse abana ngo nibabafashe.Murambabaje.Wabuza umuntu gusezerana n’uwo ashaka ngo nuko mwabyaranye??? Uba ubyara ushaka iki? Leta ntiyashyizeho uburyo bwose bw’ubuntu kugirango mudatwara inda mutateguye!!??? Murambabaje

  5. Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye
    Ariko abagore basigaye barasaze ,ubundi uretse kubeshya uriya mugire wamutunga murugo ?sinko gutunga inkuba munzu,umugore wuriye igipangu cya kiriziya,

  6. Umubyeyi avuga ko yakubiswe ubwo yasabiraga indezo mu bukwe bw’uwo babyaranye
    Ariko abagore basigaye barasaze ,ubundi uretse kubeshya uriya mugire wamutunga murugo ?sinko gutunga inkuba munzu,umugore wuriye igipangu cya kiriziya,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *