Umubyeyi w’Umunyarwandakazi utwite yapfiriye ku mupaka mu nzira z’ubusamo , ubwo yambukaga ajya kugura ibiribwa n’imiti hakurya muri Uganda.
Uyu mubyeyi Mukarugwiza Elizbeth yapfuye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27/03/2019, azize kwitura hasi ubwo yirukanswaga n’abantu bamubuzaga kwambuka ngo agere muri Uganda.
Mu ntege nke z’umubiri nk’umubyeyi utwite, yikubise hasi ararabirana, Polisi ya Kyanika yitabaza umuryango utabara imbabare/Croix-Rouge (Ishami rya Uganda) ukorera hafi y’umupaka, baza kumutabara bakoresheje imbangukiragutabara, ariko basanga amaze gushiramo umwuka, nk’uko bitangazwa na Chimpreports.
Ku mupaka hashyushe nk’ahacitse igikuba, hakimenyekana urupfu rw’uyu mubyeyi wapfanye n’uwo yari atwite.

Croix-rouge yitabajwe ni isanzwe hafi y’umupaka mu bikorwa byo gusuzuma abantu ngo hamenywe niba batarwaye Ebola. Bakihagera bagerageje kongerera umwuka Mukarugwiza (Réanimmation), ariko ntiyabashije kubaho.
Uyu mubyeyi Mukarugwiza apfuye nyuma y’iminsi Abanyarwanda batari bake batakemerewe kwambuka ngo binjire mu gihugu cya Uganda, ndetse inzira z’ubusamo banyuragamo bambuka zikaba zarafunzwe kandi zirinzwe.
ITANGAZO RYA CROIX ROUGE YA UGANDA

Uyu mubyeyi yapfuye agerageza kwambukira kuri imwe muri izo nzira z’ubusamo iri hafi y’umupaka mugari wemewe n’amategeko wa Cyanika/Kyanika.
NTWALI John Williams


