Rudasingwa Victor, umubyeyi wa Ihirwe Davis

Umubyeyi wa Ihirwe Davis yavuze kuri Nyirangiruwonsanga wavuze ko yiyahuye yigana filimi

Sangiza iyi nkuru

Umubyeyi w’umwana wapfuye afite imyaka 9 witwa Rudasingwa Ihirwe Davis, Rudasingwa Emmanuel Victor, yavuze ku mukozi we witwa Nyirangiruwonsanga Solange wasobanuriye urukiko rwisumbuye rwa Gasabo ko yiyahuye yigana filimi.

Tariki ya 15 Nyakanga 2022 ni bwo urukiko rwisumbuye rwaburanishije Nyirangiruwonsanga w’imyaka 37 y’amavuko ahakorewe icyaha tariki ya 12 Kamena, mu kagari ka Cyaruzinge, umurenge wa Ndera mu karere ka Gasabo.

Uyu mufungwa ukekwaho icyaha cyo kwica ku bushake ubwo yageraga mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha, yemeye icyaha ariko mu rubanza, asobanura ko yacyemeye abitewe n’inkoni yakubiswe, nyamara ngo ataramwishe, ahubwo umwana yariyahuye.

Yagize ati: “Ariko ntabwo ari njye wamwishe, ahubwo yariyahuye. Ahubwo ndasaba urukiko ko rwandenganura.”

Inkuru y’urubanza https://bwiza.com/?Gasabo-Ubushinjacyaha-bwasabiye-Nyirangiruwonsanga-gufungwa-ubuzima-bwose

Rudasingwa Victor yatangarije BWIZA ko ukwiregura kwa Nyiruwonsanga ari ukubongerera agahinda nk’ababyeyi b’uyu mwana, agashimangira ko uyu mugore yamwishe kandi yabikoze nk’umwicanyi ubimenyereye. Ati: “Uriya mugore ni umwicanyi ufite uburambe. Simpamya ko Davis ari we wa mbere.”

Uyu mubyeyi yavuze ko nk’umuryango wa Ihirwe Davis, bifuza ko Nyirangiruwonsanga yaryozwa icyaha, kandi ngo nta ndishyi y’akababaro bamwifuzaho aramutse agihamijwe n’urukiko.

Nyirangiruwonsanga ahamijwe icyaha cyo kwica ku bushake, yahanishwa igifungo cya burundu. Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa tariki ya 25 Nyakanga 2022.

Rudasingwa Victor, umubyeyi wa Ihirwe Davis
Rudasingwa Victor, umubyeyi wa Ihirwe Davis

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Umubyeyi wa Ihirwe Davis yavuze kuri Nyirangiruwonsanga wavuze ko yiyahuye yigana filimi
    Erega niyo umwana ungana utya yakwiyahura, uwo bari kumwe yaba abifitemo uruhare. Gusa bavuze ko atiyahuye.

  2. Umubyeyi wa Ihirwe Davis yavuze kuri Nyirangiruwonsanga wavuze ko yiyahuye yigana filimi
    Erega niyo umwana ungana utya yakwiyahura, uwo bari kumwe yaba abifitemo uruhare. Gusa bavuze ko atiyahuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *