Umubyeyi yakubitiye umwalimu imbere y’abanyeshuri bajya gukiza

Sangiza iyi nkuru

Umwalimu mu ishuri ribanza rya Amun muri uganda witwa Darius Okello ari kwivuza ibikomere yatewe n’umwe mu babyeyi barerera kuri icyo kigo uherutse kumukubitira mu maso y’abo arera ndetse akamukomeretsa bikomeye.
Uyu mwalimu yakubiswe n’umubyeyi ubwo yamusangaga mu ishuri aje kwihorera kubera umwana we wari watashye arira avuga ko mwalimu yamukubise amuziza ko yatsizwe imibare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Daily monitor yo muri Uganda ivuga ko uyu mubyeyi witwa Ray Okot yagabye igitero mu ishuri agatangira guhondagura uwo mwalimu ndetse akanamukurura hasi abanyeshuri barebaga bakaba ari bo bagoboka bakamumugobotora mu nzara yenda kumwica.
Ushinzwe uburezi mu karere ikigo giherereyemo, Andrew Omunu yemeje ibi ndetse avuga ko umwalimu yatanze isuzuma ry’imibare mu mashuri abanza mu mwaka wa 7, akababwira ko umwana utazagira 50%azahanwa.
Ni muri urwo rwego uwo mwana na we yari umwe mu batsinzwe hanyuma umwalimu akamukubita, byongeye uriya mubyeyi akaba yungirije inama y’ababyeyi muri ako karere akaba na byo ari bimwe mu byo yagendeyeho avuga ko nta mwalimu wemerewe kumukubitira umwana.
Inama y’ababyeyi yateranye yahise ikura uwo muyobozi kuri uwo mwanya wo kungiriza umuyobozi w’inama y’ababyeyi kubera iyo mpamvu yo gukubita umwalimu.
Polisi ikorera muri kariya gace yagaye cyane iyi myitwarire yo kuba umubyeyi yakwiyumvamo ubushobozi bwo gukubitira umurezi imbere y’imbaga y’abanyeshuri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mubyeyi ari mu maboko ya polisi akaba biteganyijwe ko azanashyikirizwa ubutabera mu gihe uwakubiswe na we ari mu bitaro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *