Umucuruzi w’Umunyarwanda yapfiriye muri Uganda azize impanuka itavugwaho rumwe

Sangiza iyi nkuru

Umucuruzi w’Umunyarwanda witwa Sivo, wakoreraga mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa Gatatu yishwe agonzwe n’imodoka mu buryo butavugwaho rumwe.

Ibi byabereye mu gace ka Bujenje ku muhanda Masindi-Hoima ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho amakuru agera ku rubuga rwa VirungaPost avuga ko imodoka yagonze yaba yari itwawe n’umukozi w’Urwego rw’Ubutasi bwa Gisirikare, CMI, wari wahawe amabwiriza yo kugonga uyu Munyarwanda wari uri kuri moto.

Uyu yari kuri moto ari kumwe n’inshuti ubwo imodoka ya pick up yabagongaga ariko Sivo aba ari we upfa ubwo abagiraneza bari mu nzira bamujyana kwa muganga.

Sivo yari umucuruzi ukorera mu Mujyi wa Masindi mu burengerazuba bwa Uganda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *