Umucuruzi witwa N. Dieng n’umuforomokazi witwa A. Faye bafatiwe ku muhanda basambana, ni mu gace kegereye umuhanda uri hagati ya Pikine na Dakar muri Senegal.
Dieng asanzwe ari umucuruzi mu mujyi wa Petit Mbao, ngo akaba yari yatumiye umukunzi we, A.Faye, usanzwe ari umuforomokazi ku ivuriro riri i Yeumbeul, bahura mu masaha ya saa moya z’ijoro.
Nta guhakana, ngo uyu mukobwa yemeye ubutumire bwa mucuti we, ahagana saa mbiri z’ijoro baza gufatwa bari hafi ya sitasiyo ‘Edk Oil’. Faye yagize ati “Namusanze aho, namubonye ari mu modoka ye, twahise tujyana muri butiki iri hafi ya sitasiyo kugura Icecream tugaruka mu modoka tujya kureba aho twicarana hatuje”. Ibi yabitangarizaga ubuyobozi bwa polisi i Guédiawaye
Ikinyamakuru Afrikatime, gitangaza ko Polisi yari ku burinzi bw’ijoro, yabafashe barimo gusambana ariko bo bakabihakana.
N.Dieng ati “natumiye umukunzi wanjye ansanga hafi na Technopole, yasanze ndi mu modoka tubanza kujyana muri butiki iri kuri sitasiyo ya lisansi, nyuma twajyanye kwicara inyuma ya Technopole, tuganira, polisi yambaye gisivile yarahadusanze idushinja ubusambanyi ndetse ngo n’imodoka yanjye yari iparitse nabi. Njye nasabye imbabazi aba bapolisi badusabaga ibyangombwa, ku bw’ibyago twasanze umukunzi wanjye ntabyo afite bimuranga”.


