Umucyo w’ukuri ni uwuhe?

Sangiza iyi nkuru

“Yaguhaye Ikiruta Byose”
“Kuko Imana yakunze abari mw’isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugirango umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” Yohana 3:16.
Birashimishije guhishurirwa urukundo Imana yadukunze itagendeye kubyiza dukora, ikaduha Umwana wayo, mugihe ikiremwa muntu cyari mu kaga ko kurimbuka bitewe no kwica amategeko y’Imana, bityo Imana ikabona ko turabo kurimbuka maze igatanga Umwana wayo ngo ajye mu mwanya wacu kugira ngo tutarimbuka (Abaroma 4:25).
Si benshi bazi uburemere bw’urukundo Imana yadukunze ubwo yaduhaga Umwana wayo ngo abarweho ibyaha byacu n’ingaruka zabyo, ababimenye barushaho kwishimira iki gikorwa Imana yadukoreye. Mubyukuri urukundo rw’Imana ruratangaje cyane, nubwo abantu bishe Umwana wayo, Imana yahinduye kwicwa k’umwana wayo agakiza kacu! Ibi biraduhishurira ko urukundo rw’Imana rubabarira byose! (1 Abakolinto 13:7)
Ubundi mubigaragara icyaha kiruta ibindi byaha byose ni ukwica Umwana w’Imana! Isi yose yari ikwiriye kubihanirwa bikomeye ariko Imana yo itwereka urukundo yadukunze itangaza ko urupfu rw’Umwana wayo arimo twakirijwe! Uru nirwo rukundo rukomeye cyane ruruta byose .
kuko impamvu Imana yatanze Umwana wayo w’ikinege kwari ukugirango utazarimbuka uzize ibyaha byawe! Ntihakagire ugutera ubwoba ko Imana ikurakariye kuko uburakari yagombaga kukurakarira bwagiye kuri Yesu!(Yesaya53:4,5)
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyirutira byose niyo mpamvu yaguhaye ikiruta byose, kugirango utarimbuka! Pawulo arabishimangira avuga ati: “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” (Abaroma 8:32) Urabona ko urukundo rwayo rwayiteye kuguha ikiruta byose? None yabura ite kuguha ibindi byose ukeneye muri ubu buzima? Yesu niwe butunzi bw’igiciro cyinshi Imana ifite yamuguhaye ngo ikwereke ko igukunda cyane! Kuko muri kristo Yesu ariho ubutunzi bwose bw’Imana buhishe (Abakolosayi2:3). Ubwo yamuduhaga yari iduhaye byose!
Imana ishimwe ko yaduhaye ikiruta byose kuko tuyirutira byose.
Amen.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
by Ev.Rubanzabigwi John

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *