Umudepite witwa Condester Sichwale yasohowe nabi mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania nyuma y’aho hari mugenzi we wari wijujutiye ipantaro y’umukara yari yambaye kuko imwegereye cyane. Ibi byakozwe nyuma y’aho undi mudepite witwa Huseein Amar avuze ko mugenzi we yambaye ipantaro idakwiriye. Yagize ati ” Nyakubahwa muyobozi w’inteko, reba uriya mudepite wicaye iburyo bwanjye, wambaye ishati y’umuhondo. Reba ipantaro yambaye.” Umushingamateka w’umugabo yavuze ko uburyo abogore bamwe bambara biteza urubwa inteko ya Tanzania. Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania, Job Yustino Ndugai yabwiye uwo mugore ati: “Genda wambare neza, hanyuma ugaruke”. Yavuze ko abantu bamwe bamaze igihe bijujutira imyambarire ya bamwe mu bagore bo mu nteko cyane ku mapantaro. Inkuru ya BBC ivuga ko nta byinshi Ndugai yanenze ku ipantaro ya Sichwale. Iki cyemezo ku rundi ruhande ariko hari abatacyishimiye barimo abadepite b’abagore Jacqueline Ngonyani na Stella Manyanya bavuga ko imyenda ya mugenzi wabo ntaho yari imwaye ku buryo byagera n’aho asohorwa mu nteko. Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


