Mu murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, hari bamwe bavuga ko amara n’amajosi y’inkoko arimo kubahindurira ubuzima mu by’imirire kuko ngo ari inyama ziryoshye barisha umutsima.
Ababigarutseho by’umwihariko ni abo mu Mudugudu wa Tuwonane mu Kagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe, aho babwiye itangazamakuru ko bajya gutoragura ibice by’inkoko byirengagizwa, bakabitunganya bikavamo ifunguro ubundi bagaca ukubiri n’itangazamakuru.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda , bimenyerewe ko ibi bice by’inkoko, bitajya biribwa , gusa iyo uganiriye n’aba baturage baviuga ko inyama yose ari inyama”Nyama ni Nyama
Hari uwagize ati “Ibi bayita iminondori. Ubabura imitwe ukayoza ugatsina n’ubura bwazo ubundi ugacanira.”
Undi ati“Turabitoragura nyine hari ahantu babishyira muri za mondisi umuntu yava mu kazi akabitambukana, ndatwoza mu mazi inshuro eshatu nyine nterere mu mazi abana batamize agatsima.”
Ntabwo ari muri Rusizi gusa ibi bice by’inkoko bikomeje kuba imari ishyushye, kuko no mu Karere ka Bugesera hari bamwe mu baturage babiyobotse nyuma yo kubibonamo umusaruro.
Icyo aba baturage bahurizaho , bavuga ko bene iyi sosi ya bene aka kaboga kadasanzwe, iba inurira bamwe bagashimangira ko irinda abana imirire mibi.
Simbarikure Gaspard ushizwe ubugenzuzi bw’isuku, ubuziranenge n’akato mu kigo RICA gifite mu nshingano kugenzura ubuziranenge, avuga ko amajanja y’inkoko ari mu bice bitagenewe kuribwa.
Ntabwo ari muri Rusizi gusa ibi bice by’inkoko bikomeje kuba imari ishyushye, kuko no mu Karere ka Bugesera hari bamwe mu baturage babiyobotse nyuma yo kubibonamo umusaruro.



2 Responses
Umufa w’amara ,amajanja n’amajosi by’inkoko birimo guca ibintu i Rusizi
Amajanja yinkoko namara nudutwe ibyo ubundi cyera barabi jugunyaga none byahindutse inyama nyama ni nyama nikirangako benuwo muntu urya ibintu nkibyo nikirambu kinka yapfuye yakirya ariko muri bugesera muri mayange nabo ngo bakunda kurya amajanja yinkoko nudute ariko bugesera harinaba kunze kugaragara abarya imbwa .
Umufa w’amara ,amajanja n’amajosi by’inkoko birimo guca ibintu i Rusizi
Ese ko muvuze mayange na rusizi ninde watanze abanyagahanga kubirya ho babyita manjisi mbazi kuva 2012 babikura murubirizi