Umukobwa witwa Rwigamba Nadine uzwi ku izina rya Queen akaba umufana w’akadasohoka w’umuhanzi Eric Senderi International Hit yamandikiye amusaba ko yahimba indirimbo ivuga ku nkundura yo kwegura kwa hato na hato kw aba Meya mu Rwanda.
Uyu mukobwa abinyujije ku rubuga rwa Instagram, yasabye uyu muhanzi ko yahimba indirimbo akayita “his is Rwanda”, indirombo yaba ikubiyemo ba meya bose bagiye begura nk’uko bikomeje kugenda bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Uyu mukobwa yabwiye Eric Senderi ko abanyarwanda bakumbuye kumwumva ko nta karirimbo ke baherutse bityo ahita anamushakira umurongo azagenderaho ahimba indirimbo itaha.
Yagize ati “Ku nshuti yanjye nkumbuye Senderi International Muraho murakoma? Nyuma yo gusanga Abanyarwanda bakumbuye hit zawe, rwose nendaga ku kwibutsa ko wadusohorera indirimbo ukayita “ThisIsRwanda” kuko ari wowe ubasha kugera mu midugudu yose n’utugari uzi ibihbera, Ntuzibagirwe no gushyiramo iri yegura rya burikanya rya ba Mayor. Murakoze yari umufana wawe guhera ku munsi wa mbere”.
Eric Senderi aheruka gushyira hanze indirimbo mu mezi 4 ashize, indirimbo yise “Migongo City” ariko ikaba itaramenyekanye cyane.
Uyu muhanzi ni umwe mu bahanzi nyarwanda na nubu bangiwe kwitabira irushanwa rya PGG kubeta imyaka ye irenze iyo bafatiraho kugira ngo bemererwe kuryitabira.



