Umufaransakazi washinjwaga guhakana jenoside yakorewe Abatutsi yatsinze urubanza rw’ubujurire

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’Umufaransakazi, Natacha Polony, washinjwaga guhakana jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 yatsinze urubanza rw’ubujurire.

Mu mwaka ushize, urukiko rwo mu Bufaransa rwagize Natacha umwere kuri iki cyaha gifitanye isano n’amagambo yavugiye ku France Inter mu mwaka w’2018 kuri jenoside yakorewe Abatutsi, yashinjwe n’umuryango IBUKA urengera abarokotse na MRAP urwanya ivangura.

Uyu mwanzuro washimangiwe n’urukiko rw’ubujurire kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, rwavuze ko amagambo Natacha yavuze atarimo guhakana jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikinyamakuru Marianne kiyoborwa na Natacha cyatangaje ko kugirwa umwere kwe guha abanyamakuru n’abanyamateka urubuga rwo gukomeza akazi kabo. Ibi yanabivuze mu mwaka ushize ubwo urukiko rw’ibanze rwari rumaze kwanzura urubanza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *