Umugaba Mukuru mushya w’ingabo z’u Bwongereza, Gen. Sir Patrick Sanders, yiyemeje kubaka igisirikare kizashobora guhangana n’ingabo z’u Burusiya zimaze amezi atatu mu ntambara na Ukraine.
Nk’uko The Independent ibisobanura, Gen. Sanders wasimbuye Gen. Sir Mark Carleton Smith ku wa 13 Kamena 2022, yamenyesheje abasirikare b’u Bwongereza uyu mugambi abafiteho.
Yagize ati: “Hari inshingano ikomeye yo kubaka igisirikare gishoboye kwifatanya n’inshuti, tugatsinda u Bususiya ku rugamba. Turi ikiragano kigomba gutegura igisirikare kizongera kurwanira i Burayi.”
Uyu musirikare yavuze ko ahawe iyi nshingano mu gihe ku mugabane w’u Burayi hari intambara. “Ndi Umugaba Mukuru w’ingabo wa mbere ufashe inshingano kuva mu 1941 ku butaka bw’Uburayi hari kuba intambara irimo umunyembaraga ku mugabane.”
Yakomeje avuga ko ibitero u Burusiya bwatangije kuri Ukraine byereke u Bwongereza intego bukwiye kugira. Ati: “Ukwinjira k’u Burusiya muri Ukraine kwerekana intego yacu y’ingenzi-kurinda u Bwongereza binyuze mu kwitegura kurwana no gutsinda intambara ku butaka.”
Ijambo rya Gen. Sanders rirunga mu ryavuzwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, ubwo yavaga mu ruzinduko muri Ukraine muri Mata 2022. Yavuze ko intambara iri kubera muri iki gihugu ishobora kumara igihe kirekire.
Ibyo kuba iyi ntambara ishobora kumara ‘imyaka myinshi’ kandi byashimangiwe n’Umunyamabanga Mukuru w’umuryango NATO, Jens Stoltenberg, na we wasuye Ukraine muri iki gihe cy’intambara.


