Umugaba mukuru w’ingabo, Gen Muhoozi, aravuga ko Uganda icyifuza kubana neza n’abaturanyi

Sangiza iyi nkuru

Gen David Muhoozi, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, yatangaje ko Uganda icyifuza kubana n’abaturanyi bayo neza. Ibi yabitangarije kuri uyu wa Mbere impuguke mu bya gisirikare zikora muri za ambasade (Defence Attachés
 ) n’abajyanama muri ambasade zitandukanye I Kampala ubwo bari ku cyicaro gikuru cya UPDF ahitwa Mbuya.

Ikinyamakuru Chimpreports dukesha iyi nkuru kiravuga ko Gen David Muhoozi atangaje ibi mu gihe Uganda itarebana neza n’u Rwanda muri iki gihe, ndetse mu minsi ishize hakaba harikanzwe intambara hagati y’ibihugu byombi.

Mu nama iheruka n’abakozi ba ambasade zitandukanye zikorera mu Rwanda nabwo u Rwanda rwashinje Uganda gufasha abarwanya ubutegetsi no gutoteza Abanyarwanda bakora ingendo muri Uganda, ibirego Uganda ihakana ivuga ko abafatwa aba ari abakora mu nzego z’umutekano z’u Rwanda binjira binyuranyije n’amategeko
 nk’uko biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sam Kutesa.

Nk’uko itangazo ryavuye muri minisiteri y’ingabo ya Uganda rivuga, Gen Muhoozi “yijeje ko Uganda iha agaciro imituranire myiza no kubana mu mahoro kandi ko imbaraga zose zishoboka zikwiye kwerekezwa mu gukemura imbogamizi zose zaba mu nzira y’ibihugu byacu ndetse n’umutekano w’akarere, ituze n’impinduka mu mibereho n’ubukungu”.

Ubwo yatangaga ishusho y’uko umutekano wifashe muri Uganda, Gen Muhoozi yavuze ko igihugu cyose gifite amahoro kandi Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyiyemeje gukomeza kurinda ubusugire bw’igihugu n’imbibi zacyo.

Yanavuze ko UPDF ishaka gukorana n’izindi nzego z’umutekano mu guca integer cyangwa kugabanya ibikorwa byose binyuranyije n’amategeko bikorwa n’abantu cyangwa udutsiko bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano bya Uganda.

Ba Defence Attachés
 n’abajyanama muri za ambasade zikorera muri Uganda bitabiriye iyi nama hagati yabo na UPDF harimo; abo muri Tanzania, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda, u Bwongereza, u Buholandi, Koreya y’Epfo, u Bufaransa, Turkiya, Kenya, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo n’abandi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *