Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh yakiriye mugenzi we Maj Gen Zépherin Mamadou ukuriye Ingabo muri Centrafrique. Yameakiriye ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda, baganira ku kwagura umubano n’imikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Ni ikiganiro aba bombi bagiranye byitsaga ku mubano w’ibihugu byombi byibanze ku bufatanye by’umwihariko ku mikoranire y’igisirikare.
Uyu mubano kandi wagarutsweho ushingiye ku masezerano y’ubufatanye yasinywe hagati y’Abakuru b’Ibihugu by’u Rwanda na Centrafrique.
Maj Gen Mamadou yavuze ko intego y’uruzinduko rwe ari ukugira ngo asangizanye ubunararibonye na mugenzi we w’u Rwanda.
Ati “By’umwihariko twizera uburyo Ingabo z’u Rwanda zikoramo, kandi zimaze kugera kuri byinshi muri Centrafrique nka zimwe mu ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni ndetse n’izihari ku bw’amasezerano y’ibihugu byacu.”
Gen Zépherin Mamadou uri mu ruzinduko mu Rwanda kandi kuri uyu wa Mbere, tariki 10 Kamena 2024, yanahuye na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda.
Maj Gen Mamadou n’itsinda ayoboye bazamara icyumweru mu Rwanda aho bazasura ibikorwa bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda birimo Ishuri rya Gisirikare rya Gako, Zigama CSS n’ibindi bigo bishamikiye kuri Minisiteri y’Inga.


