rwmoz.jpg

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique yasabye RDF gukomeza kubafasha kubaka ubushobozi bwabo

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasabye ingabo z’u Rwanda (RDF) gukomeza kubaha ubufasha mu kubaka ubushobozi bwabo, mu gihe ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mangrasse yabisabye kuri uyu wa 9 Mutarama 2022 ku Kacyiru, i Kigali, ubwo abahagarariye inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda n’abo muri Mozambique bareberaga hamwe ibimaze kugerwaho mu rugamba rwo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wegamiye kuri Isilamu rumaze amezi 6 zitangije.

Impande zombi zemeranyijeho ko muri iki gihe ‘gito’, byinshi byagezweho, bigera aho ibikorwa by’ubukungu bisubukurwa muri iyi ntara ndetse abaturage bari barahunze basubizwa mu ngo zabo.

Mangrasse ushimira ubufasha ntagereranywa bw’inzego zishinzwe umutekano z’u Rwanda mu kurwanya uyu mutwe w’iterabwoba, yasabye ko zikomeza kubafasha kubaka umutekano mu buryo burambye, zibubakira ubushobozi binyuze mu gutoza inzego z’iwabo.

N’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura yasezeranyije inzego za Mozambique ko inzego z’iki gihugu zizakomeza gushakira ibisubizo ibibazo bihari.
rwmoz.jpg

Amafoto: Rwanda MOD

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *