Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Katumba yagize icyo avuga ku ifungwa rye ryahwihwiswaga

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe amakuru yacicikanaga mu binyamakuru ko umugaba mukuru w’ingabo za Uganda(UPDF), Gen Eduard Katumba yatawe muri yombi agafungwa muri iyi nkubiri y’amatora ari mu gihugu, yanyomoje avuga ko ari ibihuha.
Amakuru yacicikanaga mu binyamakuru avuga ko Gen Edward Katumba yatawe muri yombi akajyanwa gufungirwa muri gereza ya gisirikare y’i Makindye (Makindye Military Police prison) bivugwa ko nta kindi yazize uretse gushaka gukurikirana ibivugwa ko Leta ya Museveni yibye amajwi mu matora Museveni yatsinze y’umukuru w’igihugu.
Katumba-Wamala
Agaragaza ko ibyatangajwe ari ibihuha ndetse n’ubuswa, Gen Edward Katumba yagize ati: “ nzanwe no kugira icyo mvuga ku makuru yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, aya makuru y’ibihuha yakomeje guteza urujijo mu baturage ba Uganda”.
Yakomeje avuga ko atigeze afungwa ko ibyatangajwe bitahabwa agaciro ku babibonye, ati: “ ibyo si byo ndetse bifatwe nk’ubuswa”.
Yakomeje avuga ko ku munsi w’ejo yagiye ahamagarwa n’abantu benshi b’impande zose bamubaza niba koko ibyo babonye ari ukuri, niba yafunzwe.
Mu gihe avuga ko atigeze afungwa, Gen Edward Katumba avuga ko abashyize hanze ibyo bihuha ari abashaka gutera ubwoba abasirikare ba UPDF ndetse no kubashyushya imitwe muri iyi minsi y’amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Théoneste@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *