General Randy George wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yirukanwe kuri uwo mwanya nyuma yo gusabwa kwegura ku mirimo ye na Minisitiri w’Ingabo, Pete Hegseth.
Amakuru atangwa n’inzego za Leta ya Amerika avuga ko Gen. George yasabwe guhita asezera ku mirimo ye ako kanya, nubwo yari agifite igihe kigera muri 2027 cyo gukomeza kuyobora izi ngabo.
Icyemezo cyo kumwirukana cyafashwe mu gihe Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje ibikorwa bya gisirikare mu bice bitandukanye by’Isi, by’umwihariko mu burasirazuba bwo Hagati aho muri iki gihe zikomeje kurwanira na Iran.
Kugeza ubu nta mpamvu isobanutse yatanzwe ku mugaragaro ku iyirukanwa rye, ariko amakuru aturuka imbere mu nzego z’umutekano agaragaza ko hashobora kuba hari ukutumvikana ku bijyanye n’imiyoborere n’ingamba za gisirikare hagati ya Gen. George Randy na Minisitiri w’Ingabo.
George yari azwiho gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare bigomba gukorwa hitawe ku igenamigambi rirambye no kwirinda gufata ibyemezo byihuse bishobora kugira ingaruka zikomeye mu gihe kirekire.
Icyakora, bamwe mu bayobozi ba politiki bashyigikiraga uburyo bwihuse kandi bukomeye bwo gukoresha ingufu za gisirikare, bashaka ibisubizo byihuse ku bibazo by’umutekano.
Uku kudahuza mu mitekerereze bishobora kuba ari byo byatumye icyizere mu buyobozi bwa Gen. George kigabanuka mu bayobozi bakuru ba Leta.
Nyuma y’isezera rye, Gen Christopher LaNeve wari Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo yahise ahabwa inshingano zo kuba Umugaba Mukuru by’agateganyo, mu gihe hagishakishwa uzamusimbura burundu.


