Gen.Mujyambere Leopord, umugaba w’ingabo muri FOCA ushamikiye kuri FDLR yatawe muri yombi n’abasirikare bashinzwe iperereza muri Congo ( ANR) ari kumwe na bagenzi be basanzwe bakorana mu bikorwa by’iterabwoba.

Mujyambere yatawe muri yombi ubwo yari ageze i Goma avuye muri Afurika y’Epfo ariko abanje kunyura muri Zambiya aho yari kumwe na bagenzi be bazwi nka Musenyero, Achille, Frere Petrus Ibrahim.
Kuri uyu wa Gatatu nyuma yo gufatwa n’urwego rushinzwe ubutasi muri Congo Kinshasa, Mujyambereyaje yajyanwe mu murwa mukuru w’iki gihugu, Kinshasa.
Uyu mugabo nyuma yo gufatirwa ibihano n’umuryango w’abibumbye, ntibyari byamenyekana icyo yari yagiye gukora muri Afurika y’Epfo, hakaba hakomeje gukorwa iperereza ku buryo bwimbitse.
Nyuma y’uko ingabo za Congo zanze gutangaza byinshi ku by’uyu mugabo, umwe mu bayobozi ba Monisco yatangaje ko impamvu ibya Mujyambere bidashobora gushyira ku Karubanda, ari uko Leta ya Congo ishaka kumwohereza i Kinshasa binyuze mu nzira za Dipolomasi.
Leta Zunze ubumwe za Amerika zashyize FDLR mu mitwe ya ruharwa mu mitwe y’iterabwoba, ikaba inashinjwa ibikorwa by’intambara no kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Congo.
Si ibyo gusa kuko abagize uwo mutwe bashinjwa ubusahuzi bakorera abaturage,gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, ndetse n’ubwicanyi.
Mujyambere yakoranaga bya hafi na Sylvestre Mudacumura umuyobozi mukuru wa FOCA ishami rya FDLR. Bivugwa ko ari umwe mu bayobozi bakomeye muri FDLR.
Ibarura ryakozwe n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR),ryerekana ko abantu ibihumbi 500 ari bo bamaze kuvanwa mu byabo n’imirwano ishyamiranya ingabo za Congo na FDLR.
Hakiyongeraho n’indi mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


