Clémentine Nyirambarushimana utuye mu Mudugudu w’Uwimfizi mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru, hamwe n’umuryango we bashyikirijwe inzu yubatswe na Batayo ya 51. Ni inzu uyu muryango wari waremerewe n’umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean- Jacques Mupenzi.

Nyirambarushimana yashimye igikorwa cy’urukundo bagaragarijwe n’ingabo, anavuga ko agiye guharanira ko abana be uko ari batatu na bo biga, bakazavamo ingabo na zo zikora ibikorwa by’urukundo.
Yaboneyeho gusaba umugabo guhagarika kumuhohotera, asaba n’abayobozi kubimusaba. Ati: “Maze imyaka 9 mba mu gakoni ka mabukwe kava. Uyu mugabo, buri munsi, ataha yasinze akankubita, nkarara ku gasozi n’abana. Hari ubwo nari ngiye kwiyahura ariko numva naba mpemukiye abana banjye ndabireka nsenga Imana. Mumunsabire ko nkimara kwinjira muri iyi nzu atazongera kunkubita.”
Imbere y’umuyobozi wa batayo ya 51 ikorera mu turere twa Nyaruguru, Huye na Gisagara, Major Charles Mponimpa Sebukwege, umugabo wa Nyirambarushimana witwa Mbyayingabo yahise yemera icyaha, asaba imbabazi avuga ko guhera uwo munsi, agiye kureka inzoga, akita ku rugo rwe.
Maj. Mbonimpa ni we washyikirije uyu muryango inzu

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza, Colette Kayitesi, yasabye umugabo gucika ku ngeso mbi yo guhohotera umugore, amubwira ko niyongera azafatirwa ibyemezo bikakaye. Yagize ati “umugore si bya bindi abateramakofe bitorezaho. Umugore ni uwo kubaka umuryango akarera abana bagakura. Ntuzasubire.”
Nk’uko Major Charles Mponimpa Sebukwege yabivuze, ku italiki ya 17 Nyakanga 2020, ubwo habaga inama y’umutekano iyobowe na Lieutenant General Jean Jacques Mupenzi, yahuje abaturage bo mu mirenge ya Nyagisozi na Cyahinda, Clementine Mukambarushimana yarahagurutse avuga ko afite ikibazo cyo kutagira icumbi, General Mupenzi ahita amwemerera ko azamwubakira.

Iyi nzu yubakishije amatafari ahiye, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro, ikagira ikigega gifata amazi y’imvura, igikoni, ubwiherero n’ubwogero ndetse n’ikiraro cy’inka, kuko uyu muryango usanganywe inka wahawe muri gahunda ya Girinka. Irabarirwa agaciro k’agera muri miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Yatangiye kubakwa kuwa 25 Ukwakira 2020 yuzura kuwa 4 Ugushyingo itwaye miliyoni 6 z’amanyarwanda (6,000,000 RWF). Yatashywe kuri uyu wa 10 Ugushyingo ihita ihabwa uwo muryango w’abana batatu. Ifite igikoni, ubwiherero, ikiraro cy’inka, salo n’uburiri bw’ababyeyi n’ubw’abana.

46 Responses
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yubakiye inzu umuturage
Ntiwumva umuyobozi mwiza,nkabo nibo dukeneye,buri muyobozi Mu nzego nkuru agiye yubakira umuturage umwe utishoboye,byafasha Leta

Felecitation afande kwicyogikorwa wakoze cyokubakira umuntu inzu

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka yubakiye umuturage inzu_Amafoto
Mana yanjye Mwami wanjye Afande Mupenzi! nguhaye amashyi ubaye indashyikirwa ugeze ikirenge mu cya Perezida kagame . Ariko ugende ubwire MINALOC, FARG, n’uturere bareke kubaka inzu z’ibyondo zimara AMEZI 3 zigasaduka zikava zigahirima barebe ko bakubaka inzu zikomeye z’abatishoboye cga z’abacitse ku icumu, ugasanga umudugudu wose wubakishije inzu z’ibyondo zidakomeye.naho iyi nzu ya Clementine yo ni ibuye azayiraga abuzukuru pe! umugabo amenye ubwenge areke gusinda yubacye urugo yabonye aho ataha heza

Iyi mikorere niyo igaragaza umuyobozi ukorera igihugu anagikunda.songa mbele afande wacu

ndamushimiye cyaneeeeee afande Lt general J Jacques Mupenzi,kuko igikorwa yakoze cyo gufasha gishoborwa nabacye.NB:afande Lt general J Jacques Mupenzi imana ikomeze imurinde Kandi imuhe umugisha kubw’igikorwa cyiza yagize aho yakuye imana izamukubire inshuro igihumbi.

Amashyi ku ngabo zacu ukuntu zikunda abaturage Uwiteka azigende imbere maze umwanzi wese uzirahira akavogera igihugu cyacu azahabwe isomo

ndamushimiye cyaneeeeee afande Lt general J Jacques Mupenzi igikorwa cyiza yakoze,kuko gishoborwa nabacye.afande Lt general J Jacques Mupenzi imana ikomeze imurinde kandi imuhe umugisha,aho yakuye imana izamukubire inshuro igihumbi,aho yakuye.

Urumuyobozi watojwe kbx

Uyu muyobozi aracyafite ubutwari nabandi bamurebereho turamushima cyane

umdugudu w muriz nicyo abagabo bamar strong people don,t put athers down but they left them p uwomugabo ahhh!!! mumuhe abfsh myumvire

Abayobozi nkamwe nibo dukeneye kbx!

Imana imwongerere imigisha nabe bose,kdi Aho yakuye ntihazaburemo ibindi bintu,n’abandi bayobozi bajye bareberaho.

Mbega byiza,uyu niwe muyobozi wintanga rugero,
Nabandi bayobobozi bakuru,babikoze ntacyo bya kwangiza mumushahsra wabo,uwiteka akomeze abazamure munzego,abahe ubuzima bwiza buzira umuze,uwuteka aguhe umugisha muyobozi mwiza.

Ingabo zigihugu cyacu
Uwitek’ajye aziha umugisha utagabanyije
Mupenzi
Imana isubiz’aho yakuye

Dushimye ibikorwa byindashyikirwa byiza byingabo z’urwanda zirwanira kubutaka kdi babitozo numugaba wikirenga intore izirusha intambwe(President Paul Kagame)

Imana izabiguhembere

Imana iguhe umugisha cyane Afande wakoze igikorwa cy’urukundo Kandi cya kigabo, Imana ntizibagirwe uwo murimo wakoze

Ndumva aribyiza kubingabo zigihugu cyurwanda zubakiyuwo muryango najye muzamfasha ndipfubyi ntamubyeyi ngira numwe

Uri ingabo, inkotanyi itajorwa, umuntu ukwiye abantu, umuyobozi muzima.

Thank you Sir,

Afande Jacques Imana iguhe umugisha!!!! Ingabo z,u Rda ibyo mukorera abaturage nibyo byerekana ubudasa* muri beza gusa mpora mbifuriza amahoro no kurama!!!! God bless you !!!! Ubundi iyi famille izagirire isuku iyi nzu doreko ari impano ikomeye babonye!!!

Afande Allah aguhozeho ijisho ry’impuhwe,urintwari koko
Uwomuryango nawo niwicare urerere igihugu.

Kbx turashima ingabo z u Rwanda imana iyje ibahemba murakoze