Umugabo akurikiranyweho gusambanya no gutera inda umwana we yibyariye

Sangiza iyi nkuru

Mugabo w’imyaka 38 y’amavuko witwa Innocent Kamukama akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 16 akanamutera inda.
Uyu mugabo utuye mu gace ka Ibanda muri Uganda, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize ashinjwa gusambanya umwana we utatangarijwe amazina amushyizeho iterabwiba.
Ibi ngo yabikoze mu gihe bari bagiye ku masomo ku buryo nta muntu washoboraga kumubona cyangwa kumwumva ariko numa uyu mwana we amuvamo arabivuga.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugabo yakoze ibi nyuma yo guserera n’umugore we na we uteri uhari uwo munsi, ariko ngo bakaba bari basanzwe banamukekeraho ingeso yo gusambanya abagore n’abakobwa.
Umugore w’uyu mugabo avuga ko yatunguwe no kubona umukobwa we atwite yamubaza uko byagenze akamubwira ko yayitewe na se ubwo abandi batari bahari.
Uyu mugabo n’umugore we bafitanye abana 7, ariko bakaba batari babanye mu mahoro nk’uko byatangajwe na polisi yo muri kariya gace.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *