Umugabo akurikiranyweho gutera inda umwana we w’imyaka 10

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Kenneth Abuya ukomoka mu gace ka Ikeja muri Nigeria akurikiranyweho gusambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko akanamutera inda.
Kuwa Mere w’iki cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2017, nibwo urukiko rw’ibanze rwo muri kariya gace rwaburanishije uyu mugabo rumutegeka gutanga amande angana n’ibihumbi 500 by’amafaranga akoreshwa muri kiriya gihugu.
Umushinjacyaha mukuru w’urukiko rwa Ikeja, M. Simeon Imhonwa, yavuze ko uyu mugabo azakomeza gukurikiranwa ku byaha by’iterabwoba yazanye ku mwana we kuva yatangira kuryamana na we kuko yamubwiraga ko azamwica naramuka abivuze.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mwana yaje gutangaza ko aryamana na se umubyara nyuma y’uko atangiye kugaragaza ibimenyetso by’umugore utwite abaturanyi babo bakaba ari bo bamwijyanira kwa muganga ku ngufu bagerayo bagasanga atwite koko.
Nyina w’umwana wabaga yagiye mu mirimo atazi ko umugabo we ajya aryamana n’umwana wabo, ni we wahise afata umwanzuro wo kujyana ikirego kuri polisi hanyuma nay o ikakigeza mu butabera.
Biteganyijwe ko uyu mugabo azakatirwa n’urukiko ku byaha aregwa, ku itariki ya 2 Gashyantare 2018 nyuma y’iperereza ryimbitse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *