Umugabo witwa Jason-Kevin yivuganye umugore we witwa Kelly amuziza ko yamuhatiraga kumutega amatwi ngo amuririmbire atabishaka.
Aba bantu 2 bo mu mujyi wa Lillois mu Bubiligi bari mu butembere mu misozi, aho bagezeyo baza kugira kudahuza ku biganiro bagiriyeyo birangira umugabo yivuganye umugore we bari babyaranye rimwe.
Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko uyu mugore witwa Kelly w’imyaka 27 yari yicaranye n’umugabo w enta wuvugisha undi kubera hari ibyo batari bumvikanyeho, ubwo yatangiraga kuririmba indirimbo aririmbira umugabo we wakomeje kumwima amatwi, byagera aho umugore agashaka ko amutega amatwi ku gahato.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo rero ngo yaje kuzibiranwa n’uburakari ahita akubita uwo mugore aramwica.
Urukiko rwo muri kariya gace rutangaza ko uyu mugabo nta bundi busobanuro afite bwo gutanga mu gihe na we ubwe yiyemerera ko yiyiciye umugore we kubera kutumvikana mu gihe bari batembereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


