Umugabo avuga ko akubitwa n’umugore we umwita ‘ikirumbo’ yifatanyije n’abana

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Sindikubwabo Barnabe utuye mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Munanira II mu Murenge wa Kimisagara w’Akarere ka Nyarugenge, arasaba kurenganurwa kuko ngo “umugore n’abana be bamaze igihe kini bamukubita.” Ni mu gihe umugore we umwita ‘ikirumbo’ na we amushinja kubuza urugo umutekano.

Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV, Sindikubwabo yavuze ko we n’umugore bashakanye mu 1988, babyaranye abana umunani. Ngo mbere y’imyaka 15 ishize, we n’umugore bari babanye neza gusa aho yaburiye akazi, nta jambo akigira mu rugo.

Ati: “Kubera ko maze imyaka 15 nta kazi mfite, nta jambo mfite. Njye muri ruriya rugo, avuga y’uko nta kintu ndicyo, ndi imbwa, ngo nta n’ikintu ndicyo. Akavuga ko abana kuva barakuze, ngo nta jambo mfite. Akambwira ati bagukubite! Ngo burya ntabwo ari buno, ngo ubu twabonye uburenganzira […]”

Yatanze urugero rw’uburyo yigeze kugera mu rugo, umugore akamubuza kwinjira mu nzu kugeza ubwo abashyitsi basohokeye. Ati: “Naraje ntashye, nsanga hari abantu bari mu nzu, arambwira ngo wowe ntabwo wemerewe kwinjira aha ngaha, uze kwinjira aba ngaba basohotse.”

Ngo si ibyo gusa, kuko Sindikubwabo yavuze ko no mu minsi ishize yigeze kwirukanwa n’umugore n’abana be. [Amakuru avuga ko yari yaragiye kubana n’undi mugabo uri hejuru y’umusozi wa Kigali (Mont Kigali)]

Umugore wa Sindikubwabo mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yavuze ko uyu mugabo abeshya, ati: “Ahubwo ni we udukubita, yaratuzengereje.”

Ku kuba Sindikubwabo avuga ko umuryango we wamwirukanye mu rugo, uyu mugoreyavuze ko nabyo ari ibinyoma. Ati: “Iyo ashatse aragenda, cyangwa akahaguma. Ntiwamenya iby’uwo musaza. Ni umusaza w’ikirumbo uri aho ngaho, ntabwo tuzi ibye.” Yavuze ko ahubwo uyu muryango wareze uyu mugabo mu buyobozi.

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Gaseke uvuga ko yitwa Félicien, yavuze ko ikibazo cy’uyu muryango kizwi. Ati: “Ikibazo usibye kukigeza mu buyobozi, no mu kagari cyagezemo. Ariko ahanini ikibazo cye ntabwo ari icya vuba, ni icya kera. Uwo mugabo hari ibyo umuryango we umushinja atubahiriza, cyane cyane bikaba bituruka ku businzi, haba ku nzoga anywa ntagire ikintu amarira urugo.”

Uyu muyobozi avuga ko “umugore yashinje uyu mugabo kutagira icyo amarira urugo” ko we “yirya akimara”, ubuyobozi n’imiryango barahuye, bunga uyu muryango, umugabo yemera amakosa, yemera kujya agira icyo atahana gitunga umuryango (ration), hanyuma ibyo yemeye ntiyabikora.

Kuba Sindikubwabo avuga ko umugore n’abana bamukubita, uyu muyobozi yagize ati: “Ibyo ngibyo ni ugukabya, ibyo ngibyo ni ukubeshya.”

Kanda hano urebe ikiganiro cyose

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *