Umugabo mukuru wa Zari Hassan yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Ivan Ssemwaga, umugabo mukuru w’umuherwekazi, Zari Hassan yapfuye, yaguye mu bitaro yari amaze iminsi arembeyemo muri Afurika y’Epfo.

Amakuru ava mu binyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, ni uko Ivan Ssemwaga, yashizemo umwuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Gicurasi 2017, mu bitaro yararembeyemo muri Afurika y’Epfo.

Aya makuru yemejwe n’umugore we, Zari abicishije ku rukuta rwe rwa Facebook, aho agaragaza ko umugabo we yakoze byinshi byiza afasha abantu batandukanye, amuvuga ibigwi, asoza agira ati: “Niyo mpamvu Imana yashatse kumujyana iwayo”.

Ivana apfuye afite imyaka 40 y’amavuko, byatangazwaga ko yari afite indwara y’umutima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Yari umushoramari uzwi mu gihugu cya Uganda, gusa akaba ashimwa umutima wo gufasha ngo yagiraga, gufasha ikipe y’igihugu cya Uganda y’umupira w’amaguru, gutera inkunga imiryango nayo ifasha abatishoboye ku buryo ubwo ari bwo bwose, by’umwihariko akaba yanafashaga bagenzi be mu bikorwa by’ishoramari.

Ivan Ssemwaga asize abana 3 yabyaranye na Zari, uyu mugore akaba yari amaze imyaka igera kuri itatu yaramutaye ashaka undi mugabo, Diamond Platnumz, umuhanzi wo muri Tanzania.

Nyuma yo guta uyu mugabo we mukuru, Zari akaba amaze kubyarana na Diamond abana 2 biyongera kuri 3 yabyaraye na Ivan.
Zari and Ivan 1
Ivan Ssemwanga
Ivan Ssemwanga 1

Zari2
Ivan apfuye mu gihe umutima w’umugore we watwawe na Diamond

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *