Urugo ruhire ku bamaze gushaka, nifuriza imyiteguro myiza y’ababifite muri gahunda. Ngarukanye izindi nama zabafasha kugira urugo rwiza kandi rusazwe n’umunezero.
Uyu munsi ndavuga ku ruhare rw’umugore mu iterambere ry’urugo. Ni koko umugore agira uruhare mu iterambere n’imibereho y’urugo ariko hari imyumvire abagore benshi bagira navuga ko idahwitse. Abagore benshi twabaye ba ‘nyamutegereza akazaza’, tugategera amaboko abagabo bacu, tukirengagiza ko natwe dufite amaboko yo gukora ibyateza imbere urugo, tugashaka amafaranga nk’abagabo bacu. Burya umugabo si ka kamashini gakora amafaranga, ku buryo buri gihe twajya tubategereza ngo baduhe, tugure ibitenge, inkweto nziza ndetse tubashe gutegura amafunguro meza. Fasha umugabo wawe, mube nk’abasirikare ku rugamba, mufatanye kugeza urugo aheza. Ntutegereze ko aguha byose ahubwo mwuzuzanye, mwishimane.


