Umuryango w’abantu 5 barimo umugore, umugabo n’abana ba bo 3 bapfuye bazize kurya ibiryo biroze, aba bakaba ari abo mu gace ka Anambra muri Nigeria.
Uyu muryango ngo watangiye abana bacisha hasi no hejuru nyuma hakurikiraho umugabo, umugore na we ari na we wari wabatekeye aza guheruka boze bapfa mu masaha atageze no kuri 24.
Ibitangazamakuru byo muri Nigeria bivuga ko bamwe bapfuye bataragera no kwa muganga kuko barukaga amaraso mu gihe muugore we yaguye mu nzira ijya ku kigo nderabuzima.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore utatangajwe amazina ngo yaratetse arangije agaburira umugabo we wari uvuye mu kazi mu gace ka okada , ubwo uyu mugabo yakoraga mu biryo nta n’umwanya urashira agahita atangira kuruka amaraso hanyuma hagakurikiraho abana be.

Abaturanyi ba bo bavuga ko umuryango wose wazimiye kuko nta n’umwe warokotse, ariko hakaba hari gukorwa iperereza ngo harebwe nib anta waba yihishe inyuma y’ubu bugizi bwa nabi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


