Mu gihe abantu benshi bari mu byishimo byo kuba basoje umwaka amahoro, abandi barira ko baburiye babo mu mpanuka zitandukanye n’ibindi, ibyishimo ni byose ku mugabo Nick Vujicic wamenyekanye cyane hirya no hino mu bitangazamakuru bitandukanye, ku mibereho ye itangaje atagira amaguru habe n’amaboko.
Uyu mugabo, Nick akomoka mu gihugu cya Australia, yibarutse abana 2 b’abakobwa, Olivia na Ellie n’umugore we Kanae Miyahara Vujicic bakaba ari ubwa 2 babyaranye, izi mpanga zikaba zije zikurikira abandi bana 2 b’abahungu.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, umukunzi w’uyu muryango unawukurikiranira hafi yashyize amafoto yaw o abwira abamukurikira bose ko ari impano ya Noheri abahaye, dore ko banibarutse mu minsi micye cyane mbere ya Noheri.
[xyz-ihs snippet=”google”]
Nick Vujicic w’imyaka 35 yavukanye ubumuga bwo kutagira akaguru cyangwa akaboko na kamwe, bikaba byaratewe n’uburwayi badakunda kubaho gusa guhera muri 2008 ni bwo yaje kujya mu rukundo n’umugore we bari kumwe none, mu gihe abantu bumvaga ko bitashoboka ko babana ubu bakaba bamaze kugira abana 4.
Muri 2012, ni bwo baje kubana mu buryo bwemewe n’amategeko, ubukwe bwatangaje abantu benshi ndetse bukanahururirwa n’imbaga.
Uyu mugabo yaje kwiga amenya gusoma, ndetse nyuma aza kuba umuvugabutumwa anashinga itorero ryitwa “Life Without Limbs” cyangwa se “Kubaho utagira amakuru n’amaboko.”
Ibi bikorwa bye byaje gutuma amenyekana ahantu hose bitewe n’uko yakoreshaga amagambo gusa, yagendaga yohereza amajwi ye ari kwigisha ijambo ry’Imana, ubundi akabwiriza mu nsengero n’ahandi.
Avuga ko kuva yakundana n’umugore we, yahise yumva ubuzima bwe buhindutse kuko na we ubwe yumvaga ari ibintu bidashoboka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


