Umugabo w’i Ruhango wari warahungiye i Kigali ari kwitegura gutaha

Sangiza iyi nkuru

Umuturage witwa Habimana Jean Baptiste wabwiye bwiza.com ko yari amaze amezi 9 ahungiye mu mujyi wa Kigali, avuga ko inama njyanama y’akarere ka Ruhango yateranye ikamusaba gutaha iwe mu rugo.

Ni inama avuga ko yabaye kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, yayobowe na Hon. Byabarumwanzi François wigeze kuganira na Habimana ku kibazo cye gikomoka ku ruhushya rwo kuvugurura inzu avuga ko yambuwe n’Umuyobozi w’akarere, Habarurema Valens.

Habimana mu kiganiro aherutse kugirana na BWIZA, yasobanuye ko yahungiye i Kigali kubera ko yamenye amakuru y’uko yakorewe raporo itegeka ko afungirwa mu nzererezi, azira kuba yaragejeje ikibazo cye kuri Guverineri w’intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice.

Ngo avuye ku biro by’intara, yahamagawe na Meya Habarurema ku biro by’akarere, ahageze aramutonganya. Ati: “Ndagenda ngeze ku karere, atangira kumbwira ngo mvuye kumurega. Mu gihe turi muri ibyo ngibyo, hahise hinjira uwahoze ari Depite, Byabarumwanzi François, asanga turi muri ibyo ngibyo, aravuga ati ’Se ko ndeba mutarimo kumvikana, ni ibiki, byagenze bite?”

Habimana yavuze ko yasobanuriye Hon. Byabarumwanzi imiterere y’ikibazo cye, abagira inama y’uko kuri iyi nzu hazoherezwa abahanga mu bijyanye n’imiturire, kugira ngo bagene igikwiye gukorwa.

Ariko mu kiganiro Meya Habarurema yagiranye n’umunyamakuru wa BTN TV, yatangaje ko ikibazo cya Habimana ntacyo azi. Ati: “Ntabwo ikibazo cye nkizi rwose. Ayo makuru ni ubwa mbere nyumvise, ni wowe wa mbere uyambwiye.”

Soma inkuru yabanje https://bwiza.com/?Umugabo-w-i-Ruhango-avuga-ko-amaze-amezi-9-mu-buhungiro-azira-kugeza-ikibazo

Uyu mugabo yamenyesheje BWIZA ko yahamagawe, ava i Kigali, ajya kwitabira inama ya njyanama kuri uyu wa 8 Ugushyingo, ayisobanurira imiterere y’ikibazo cye, atanga icyifuzo, ifata umwanzuro w’uko asubizwa icyangombwa kimwemera ‘kubaka ikibanza cye’.

Gusa ngo ntabwo hagaragaye raporo y’ibwiriza ryo kumufungira mu nzererezi avuga ko yakorewe ahamya ko ari ryo ryatumye ahungira mu mujyi wa Kigali. Yasabwe gutaha iwe mu rugo, yizezwa ko ntacyo azaba.

Mu gitondo cy’uyu wa 9 Ugushyingo 2022, Habimana yatangaje ko nyuma yo kwitabira inama ya Njyanama y’akarere, yasubiye i Kigali, aho yagiye gufata ibikoresho bye kugira ngo atahe. Ati: “Naje kwegeranya ibintu byanjye, utuntu nari mfite ngo manuke njye mu ntara.”

Mu gutaha kwe, yavuze ko azajya gusaba iki cyangombwa, kizasimbura icyo yari yarahawe tariki ya 10 Nyakanga 2018, cyamusabaga gusenya ibice byose yubatse mu buryo bunyuranye n’ubwo yari yemerewe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *