Umugabo wo mu gihugu cya Kenya watawe muri yombi azira gusambanya ihene 2 za nyina bikaziviramo urupfu yibasiwe n’abaturage b’aho yari atuye bamunenga.
Igipolisi ahitwa Kangundo kikaba kivuga ko cyataye muri yombi uyu mugabo w’imyaka 35 witwa Mbithi Munyao nyuma yo gushinjwa gusambanya ihene 2 za nyina kugeza zipfuye.
Munyao akaba yashinjwe ibyaha bibiri bifitanye isano gusambanya inyamanswa ariko we arabihakana mu rukiko rwa Kangundo.
Uyu akaba yacumbikiwe muri gereza aho ashobora gufungurwa agakurikiranwa ari hanze ari uko atanze amadolari 975.
Nk’uko iperereza rya polisi rivuga, ngo ibi byabaye kuwa kane w’icyumweru gishize, ubwo Munyao yasangaga ihene za nyina zirisha mu murima, akazifata zombie akazijyana mu gashyamba, aho ngo yazisambanyije mu gihe cy’amasaha abiri yose.
Izi hene ngo zikaba zaraje gupfa zizize kunanirwa.
Ubwo nyina w’uyu mugabo yasangaga ihene ze zapfuye, yahise ahamagara igipolisi gita muri yombi Munyao nk’umuntu wa nyuma wari wagaragaye ari kumwe n’izi hene.
Mu kumuhata ibibazo, Munyao yabwiye abapolisi ko yafashe ku ngufu izo hene kubera ko yumvaga ashaka imibonano mpuzabitsina.
Uwungirije umuyobozi w’igipolisi muri ako gace, Mary Mulwa, akaba avuga ko igikorwa cya Munyao kidafite ubusobanuro kuko hari abagore benshi badafite abagabo nabo baba bashaka abagabo bagirana imibonano mpuzabitsina.
Izi hene zapfuye nazo zikaba zaratwawe na polisi zikazakoreshwa nk’ibihamya mu rukiko.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…


