Umugabo w’imyaka 41 yafashwe asambana n’umwana we w’imyaka 13 avuga ko yabitewe na Satani

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Sikiru Odejide w’imyaka 41 y’amavuko yatawe muri yombi asambanya umwana we w’umukobwa w’imyaka 13 yisobanura avuga ko yabitewe na satani.
Uyu mugabo wo mu mujyi wa Ogun uherereye mu Burengerazuba bw’Amajyepfo ya Nigeria yatanzwe mu nzego z’ubutabera n’umugore we batakibana kubera impamvu zurumo n’iz’ubusambanyi, ariko ikibazo cyo kuryamana n’umwana we yibyariye kikaba cyarabaye imbarutso yo gutandukana burundu.
Uyu mwana w’umukobwa utatangarijwe amazina asobanura ko yatangiye kuryamana na se umubyara guhera muri 2016 ubwo yari afite imyaka 12 gusa, bakaba barabikoraga amukangisha ko niyanga azamwica nyuma umugore we akaza kubafata agahita atanga amakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi wa polisi muri kariya gace, Akinsola Ogunwale asobanura ko uyu mugabo yemera ibyo ashinjwa byo gusambanya umwana we w’umukobwa ariko akongeraho ko na we Atari we ahubwo ko yabitewe na sekibi wamwoheje.
Polisi ikomeza ivuga ko hakiri gukorwa iperereza yahamwa n’ibyo aregwa n’umuryango we akazahanwa hatitawe ku busobanuro n’ibyireguzo atanga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *