Mohammed Ssemanda w’imyaka 50 y’amavuko, yakoze ubukwe n’abagore batatu, avuga ko yabikoze kubera ko nta bushobozi yari afite bwo kuzakora ubukwe inshuro eshatu mu gihe bose abemera nk’abagore be.
Uyu mugabo usengera mu idini ya Islam, yagize ati “Nashyingiranwe n’abagore banjye batatu umunsi umwe kuko nta mafaranga ahagije nari mfite yo gutegura ubukwe inshuro 3 zitandukanye”.
Uyu mugabo wo muri Uganda avuga ko abagore be batagirana amashyari, ati “abagore banjye batatu nta shyari bagirana, bose barabyumva kandi bazi ko ngomba gukora ibishoboka byose ku buryo ntacyo bamburana”.
Aba bagore yarongoye, umwe afite imyaka 48, undi ni 27 mu gihe umuto muri bo afite imyaka 24 y’amavuko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kamikazi Gentille/Bwiza.com


