Umugabo w’imyaka 58 yarokowe ubucakara yari amazemo imyaka 40

Sangiza iyi nkuru

Umugabo w’imyaka 58 kuri uyu wa Gatatu ushize yarokowe n’abayobozi b’u Bwongereza ubucakara ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bivuga ko yari amazemo imyaka igera kuri 40 afungiwe mu kazu k’imbaho k’umugabo w’imyaka 79 utuye ahitwa Carlisle.

Uwari waramushyize muri ubu bucakara watawe muri yombi, yashoboraga gukurikiranwaho icyaha cy’Ubucakara bugezweho ariko yahise arekurwa.

Ubwo uyu mugabo wagizwe umucakara yabonekaga nyuma yo gutabarizwa kuri telephone n’umuntu utaramenyekanye, bamusanze mu kazu k’imbaho, bivugwa ko imbere kari karimo ubukonje bukabije, nta buryo bwo kumuha ubushyuhe, harimo na televiziyo n’ikintu yararagaho cyanduye. Ubuzima yari abayemo ngo akaba Atari ubukwiye ikiremwamuntu nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’urwego rushinzwe kurinda abakozi (Gangmasters and Labour Abuse Authority (GLAA) rivuga.

Iyi nkuru dukesha Le Parisien ikomeza ivuga ko uyu mugabo yatangiye gukoreshwa imirimo itamuhemba afite nk’imyaka 16 cyangwa 17. “ Mu gihe maze sinigeze mpura n’umuntu wafungiwe mu bucakara imyaka 40, iki gishobora kuba ari cyo gihe kirekire umuntu ari imbohe twahuye nacyo ,” uwo ni Martin Plimmer wo muri GLAA avugana na BBC.

Yakomeje agira ati: “ Ntituzi niba yaragerageje gucika muri icyo gihe kirekire. Yahungabanyijwe n’iyo myaka yose kandi bizaba birebire cyane kongera kwigirira icyizere .”

Nyuma yo gutabarwa, uyu mugabo yahise ajyanwa mu bitaro bamukorera ibizamini aherekejwe n’impuguke mu bijyanye n’ihungabana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *