Edwin Katamba, uzwi nka MC Kats wahoze akundana n’umunyarwandakazi Fille Mutoni yasubije akabari Fame gaherutse kumwirukana akishongoraho.
Akabari Fame iherutse gutangaza ko yirukanye Katamba kuko ibyo kari kamwitezeho, ntabyo yatanze.
Uretse kunanirwa inshingano ze, Katamba ashinjwa gusuzugura ba sebuja buri gihe avuga ko “Atinya Imana gusa.” Ndetse no kunywa ntiyishyure.
Asubiza kuri ibi, yifashishije imbuga nkoranyambaga, Katamba yatangaje ko kumwirukana babyibagirwa kandi ko bibeshya kuko adakomoka mu muryango wa rubanda rwa giseseka.
Ati “ Nkoranye n’utubari imyaka 15, sindirukanwa ku mpamvu izo ari zo zose. Nakoranye na Governor, Sway, Nexus gusa iyo muvuze ngo muranyirukanye sininjiza amafaranga yanyu, ndigendera. Si mvuka mu muryango w’abatindi. Ibi nabihisemo kuko mbikunda.”
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/09/17/uganda-uwari-umugabo-wumunyarwandakazi-fille-yirukanwe-ku-kazi/
Avuga ko aka kabari gashobora kujya mu kaga,kuko ikiganiro yakoraga ‘Celebrity Nite’ cyanditswe nk’umutungo we. Avuga ko aka kabari nigahirahira gukoresha ibirori mu izina ry’iki gitaramo, kazagira ibibazo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
N’ubwo yihenura, aha buri joro yahakoreye igitaramo yahabwaga miliyoni n’igice y’amashilingi ya Uganda.


